Ruhango: Abahinzi bashyikirijwe imashini zivomerera imyaka zikoresha imirasire y’izuba

Abahinzi bashyikirijwe imashini zivomerera imyaka ku buso buto (SSIT) zikoresha ingufu z’imirasire y’izuba baravuga ko banejejwe no kuba babonye ibi bikoresho, bakaba batazongera gutaka ko imyaka yabo yumishijwe no kubura amazi, kandi bizeye ko bigiye kubafasha kurushaho gutera imbere.

Ku ikubitiro abahinzi batanu bo mu Murenge wa Ruhango ni bo bahawe izo mashini, imashini imwe ikaba ifite agaciro gasaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana kenda na mirongo irindwi y’u Rwanda (1,97,000). Iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Gatengezi, Akagali ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango ku wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2020.

Twagirumukiza Ephrem wo mu Mudugudu wa Kigaga, Akagali ka Munini ayobora itsinda ry’abantu barindwi bahinga basimburanya intoryi, inyana n’ibigori mu murima wa hegitari imwe.

Avuga ko bahisemo umupira wa metero 300, mu kuwuhitambo bakaba barashingye ku ntera iri hagati y’umurima wabo n’aho bazajya bakura amazi yo kuvomerera.

Avuga kandi ko ubusanzwe bajyaga bahinga inshuro ebyiri mu mwaka, impuzandengo y’inyungu babona ku musaruro w’igihembwe ikaba ibarirwa hagati y’ibihumbi 100 na 350 bitewe n’igihingwa bahinze, imigendekere y’igihembwe n’uko ibiciro byifashe ku isoko.

Twagirumukiza avuga kandi ko ubwo babonye iyi mashini bagiye kubasha guhinga inshuro eshatu, bakaba bizeye inyungu nyinshi no kurushaho gutera imbere.

Uyu muhinzi usanzwe ari n’umujyanama w’ubuhinzi asaba abagifite imyumvire yo gushingira ibikorwa byabo ku mvura kuyicikaho burundu, bakitabira ikoranabuhanga ryo kuhira mu gihe cy’izuba.

Agira ati “Iyo baduhugura baduha ingero za Isiraheli ko itabona imvura ariko ikaba yeza cyane.  Ubwo rero imyumvire yo kuvuga ngo ‘ntabwo nakuhira ngo neze’ igomba gushira mu baturage”.

Akomeza agira ati “Dushobora no kuba turi no mu gihe gisanzwe cy’imvura ariko ikaba nke cyangwa ikabura; ibyo rero bigabanya umusaruro. Iyo bigenze bityo rero ugomba kuhirira imyaka yawe igakomeza kumera neza, hanyuma imvura yagwa ukabihagarika”.

Ku bigendanye n’umusanzu wo gufasha abandi bahinzi guhidura imyumvire ku bigendanye no kuhira imyaka, Twagirumukiza agira ati “Tuzajya duhamagara abaturage bakore urugendo shuri aho dukorera baze barebe ko kuhirira imyaka, kuvomerera bitanga umusaruro; tukaba twizera ko buhoro buhoro na bo bazagenda babikurikirana, bakabikora”.

Nteziyaremye Denis atuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagali ka Buhoro. Ahinga mu gishanga cya Nyagafunzo, akaba akorera mu itsinda ry’abahinzi 10 basimburanya ibigori n’imboga z’ubwoko bunyuranye.

Avuga ko bibabaje kubona bashobora kurumbya kubera ko ibyo bahinze byabuze amazi, mu gihe nyamara rwagati mu gishanga hacamo umugende w’amazi menshi agenda atagize icyo abasigiye, cyane cyane abafite imirima ku nkengero cyangwa inkuka z’igishanga.  

Yungamo ko ubwo babonye iyo mashini ayo mazi bagiye kuyabyaza umusaruro, dore ko ngo basanzwe bazi n’akamaro ko kuhira, kuko hari umuhinzi wo ku rundi ruhande rw’igishanga (mu Murenge wa Byimana) bareberaho kuko we yatangiye kuhira mbere akoresheje imashini ya mazutu.

Ati “Ku rundi ruhande rw’igishanga mu Murenge wa Byimana hari umuhinzi ufite imashini ya mazutu, ariko iwe rwose hahora hatoshye, ari icyatsi kibisi, nta kuma cyangwa se ibara ry’umuhondo wabona mu miriima ye kubera kuhira igihe cyose. Rwose ubona ko kuhira bituma umusaruro uba mwiza igihe cyose”.

Nteziyareye avuga kandi ko kuba babashije kubona iyi mashini bizatera ishyaka abandi bahinzi begeranye, akaba yizeye ko na bo bazahita bitabira gahunda yo kuvomerera.

Muragijimna Chantal wo mu Muduguduwa Bihome, Akagali ka Rwoga yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019 mu ishami ry’Imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’isi (MPG).

Avuga ko arangiza amashuri yatangiye kwibaza umurimo azakora uzamufasha kubaho no gutera imbere, ibitekerezo biza kugwa ku buhinzi bw’inyanya.

Ngo kugira ngo abashe kubona uruhare yasabwaga kugira ngo abone imashini yabifashijwemo n’abavandimwe, inshuti n’imiryango kandi yizeye ko noneho ubuhinzi bw’inyanya agiye kubugira umwuga, akazabasha kugera kure hashoboka abikesha ubuhinzi.

Igikorwa cyo kugeza ku bahinzi imashini zuhira zikoresha ingufu z’imirasire y’izuba gikorwa ku bufatanye bw’Akarere, Energy for Impact na Ignite Power Rwanda Ltd bafite isoko ryo gutanga ibyo bikoresho.

Abahinzi bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bunganirwa kuri 95% (Akarere 75%, Energy for Impact 20%), uruhare rwabo rukaba 5%; abo mu kiciro cya 3 n’icya 4 bo bunganirwa ku kigero cya 50%.