Ibyumba by’amashuri byatangiye kubakwa byitezweho kugabanya ubucucike n’ingendo ndende ku bana

Kuri uyu wa wa mbere tariki ya 1 Kamena 2020 mu Karere ka Ruhango hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka ibyumba 374 by'amashuri abanza n'ay'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12 bizigirwamo ubwo amasomo azaba yongeye gusubukurwa muri Nzeri 2020.

Iki gikorwa cyaranzwe no gusiza ndetse no gupima ikibanza kizubakwamo ibyumba bitanu ku Ishuri Ribanza rya Tambwe riherereye mu Mudugudu wa Nyundo, Akagali ka Tambwe mu Murenge wa Ruhango. Uretse kandi ibyo byumba bitanu, kuri iri shuri hazubahwa n'ubwiherero 12. 

Umuyobozi w'Akarere, Habarurema Valens, wayoboye iki gikorwa yabwiye abakitabiriye ko kongera umubare w'ibyumba by'amashuri abana bigiramo ndetse n'ubwiherero bakoresha bigamije kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse no kugabanya ingendo ndende abana bakora bajya cyangwa bava ku ishuri.

Ati “Aho twahisemo kubaka ibyumba hose, haba kuri rino shuri twahereyeho, haba n’ahandi hose twahisemo gushyira ibyumba bishya ni uko hari ikibazo cy’ubucucike”.

Kandi ati “Twifuza ko urugendo rurerure cyane umwana yakora rutarenga ibirometero bitanu, ni ukuvuga bibiri n’igice ajya ku ishuri, na bibiri n’igice avayo, twagira amahirwe rukaba munsi yarwo”.

Meya Habarurema yahamagariye ababyeyi n'abaturage muri rusange kutiganda mu muganda wo kubaka amashuri, abagira inama yo kunoza gahunda n'uburyo bawukora kugira ngo ibikorwa bizabashe gukorwa neza no kwihuta, bityo, nk'uko biteganyijwe, ukwezi kwa Kanama 2020 kuzarangire ibikorwa byose byararangiye 100%.  

Ababyeyi barerera kuri iri shuri n'abarezi bahakora bagaragaza ko bashimimishijwe n'uko ibyumba bigiye kubakwa bizakemura ikibazo cy'ubucucike cyari gihari. Habiyaremye Anastase urerera kuri iri shuri agira ati “Mu mashuri abana bari benshi, ku buryo bicara babyigana. […] Ubu rero turizera ko batazongera kwicara babyigana”.

Undi mubyeyi we agira ati “Abana bari benshi ku buryo umwarimu atabasha kubitaho bose”.

Umuyobozi w'ishuri, Bagabo Jean Baptiste na we avuga ko ibi byumba bizakemura ikibazo cy'ubucucike mu byumba by'amashuri, dore ko nko mu mwaka wa gatanu icyumba kimwe cyabaga kirimo abana basaga 80, mu wa mbere ho icyumba kikaba cyari gifite abasaga 120.

Uretse ibi byumba 368 n'ubwiherero  687 bizubakwa ku nkunga ya Leta y'u Rwanda, mu mwaka utaha w'ingengo y'imari hazubakwa ibindi byumba 142 n'ubwiherero 150 ku nkunga ya Banki y'Isi, bikaba byiyongera ku byumba 51 n'ubwiherero 108 byo muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2019-2020.  

Mu rwego kandi rwo guca ingendo ndende ku bana tutibagiwe n’ubucucuke mu mashuri biteganyijwe ko mu Karere kose hazubakwa ibigo bishya bigera kuri 13.   

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka ibyumba by'amashuri n'ubwiherero kitabiriwe kandi n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere bose, Abayobozi b'inzego zishinzwe umutekano ku rwego rw'Akarere, Umuyobozi w'Umurenge wa Ruhango, Abashinzwe uburezi ku Karere no mu Murenge, n'abaturage b'Akagali ka Tambwe.