Mu Isoko rya Ruhango hatashywe ubukarabiro bugezweho

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Kamena 2020 mu Isoko rya Kijyambere rya Ruhango nibwo hatashywe ku mugaragaro ubukarabiro bwa kijyambere buzafasha abarirema n'abaricururizamo kunoza isuku mu rwego rwo kwirinda no gukumira Covid-19.

Iki gikorwa remezo cyubatswe ku bufatanye na SNV Rwanda binyuze mu mushinga Isuku Iwacu uterwa inkunga na UDAID, kikaba cyaruzuye gitwaye agera kuri miriyoni esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda. Kigamije gufasha abacururiza muri iri soko n'abarirema kubona aho bakarabira mu rwego rwo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry'indwara ya Covid 19 iterwa na Koronavirusi.

Ubu bukarabiro bufite robine umunani, intera iri hagati ya robine n'indi ikaba yubahirije amabwiriza, kuko hagati y'abantu bakarabira icyarimwe hari intera ihagije. Bunafite ikoranabuhanga rituma umuntu akaraba atagombye gukora kuri robine, kuko icyo akora gusa ari ugutega ibiganza imbere ya robine amazi akizana, yabitega ahari isabuni na yo ikizana.

Bamwe mu bacururiza muri iri soko, barimo Mukarukundo Chantal, bavuga ko iki gikorwa remezo kizabafasha gukomeza kunoza isuku y'intoki nka bumwe mu buryo inzego z'ubuzima zisaba buri wese kwitwararika mu rwego rwo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry'iki cyorezo, kandi ngo ntibazongera gutinda ku mirongo bategereje gukaraba nk'uko byajyaga bigenda kuri “kandagirukarabe”.

Mu gikorwa cyo gufungura ubu bukarabiro ku mugaragaro hagarutswe ku butumwa bukangurira buri wese kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 zirimo gukaraba intoki kenshi n'amazi meza n'isabuni, kwambara neza agapfukamunwa igihe cyose umuntu ari mu bandi, guhana intera nibura ya metero imwe hagati y'umuntu n'undi.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yashimiye SNV ubufatanye bwiza mu bikorwa uyu muryango ukorana n'Akarere, asaba abaturage gukoresha no gufata neza iki gikorwa remezo, no gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zose zo kwirinda Covid-19 kuko urugamba rwo kurwanya iki cyorezo rugikomeje.

Yaboneyeho kandi gushimira urubyiruko rw'abakorerabushake (RYVCP) n'abandi bose bagira uruhare mu kurwanya no gukumira iki cyorezo, anakangurira abaturage kwirinda indwara ziterwa n'umwanda.

Igikorwa cyo gufungura ubu bukarabiro kitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP JMV Ngabo, Nyirishema Richard, Prorgam Director wa USAID Isuku Iwacu, n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango.

Umushinga USAID Isuku Iwacu watangiye gukorera mu Karere ka Ruhango mu gice cya kabiri cy'umwaka wa 2018, ibikorwa byawo bikaba byibanda ku isuku n'isukura. Uretse iki gikorwa cyatashywe, uyu mushinga wanubakiye ubwiherero bwujuje ibisabwa imiryango 2076 yo mu kiciro cya mbere n'icya kabiri by'ubudehe, n'ibindi binyuranye birimo n'ubwiherero rusange ahantu hanyuranye.