Mu mezi atatu ari imbere mu Karere ka Ruhango hazaba huzuye ibyumba by’amashuri bisaga 500

Mu mezi atatu ari imbere mu Turere twose tw’Igihugu hazaba huzuye ibyumba by’amashuri 22505 bizafasha abana kwiga hafi kandi bisanzuye. Gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka ibi byumba n’ubwigerero 31932 byabaye mu muganda udasanzwe wabaye mu Tutere twose ku wa gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020.

Ku rwego rw’Akarere ka Ruhango umuganda wo gutangiza ibikorwa byo kubaka ibyumba 502 n’ubwiherero 921 wabereye ku Ishuri ribanza rya Kageyo riherereye mu Mudugudu wa Kageyo, Akagali ka Ntenyo mu Murenge wa Byimana.

Uyu muganda waranzwe no gutunda amabuye yo kubakisha umusingi w’ibyumba bitanu biteganyijwe kuri iki kigo, no gushyiraho ibuye ry’ifatizo.

Habiyambere Ildephonse Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi mu Kigo Gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro yibukije Igihugu cyacu gifite intego y’uko buri mwana wese ugeze igihe cyo kwiga agomba kwiga, kandi agahabwa ibyangombwa byose bituma abasha kwiga neza.

 Yasobanuye ko zimwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira ireme ry’uburezi ari ubucucike mu byumba by’amashuri butuma abana batisanzura na mwarimu ntabashe kugera kuri buri mwana. Hari kandi n’ingendo ndende abana bakora mu kujya no kuva ku mashuri.

Bwana Habiyambere yasabye kandi  uruhare rwa buri wese kugira ngo mu mezi atatu ari imbere ibi byumba bizabe byuzuye, amashuri nasubukurwa abana bazabashe kubyigiramo, badakora ingendo ndende kandi bisanzuye.

Ati “Minisiteri y’uburezi izatanga ibishoboka byose kugira ngo ibyo byumba byuzure”.

Ku rundi ruhande yasabye buri wese gutanga umuganda we kugira ngo ibikorwa byihute. Ati “Minisiteri y’uburezi yizeye imbaraga zanyu kugira ngo ibyo bikorwa byuzure”.

“Kugira ngo byuzure ku gihe biradusaba kumva ko ari ibyacu, ko tugomba kubigiramo uruhare. Biradusaba kwigomwa, biradusaba kwitabira imiganda kandi tukitanga”.

Abafite inshingano zituma bataboneka mu miganda isanzwe yo Midugudu yabo yabasabye gukora uko bashoboye bakaboneka, abatabonetse bagatanga insimburamubyizi. Ati “Icyangombwa ni ukumva ko uruhare rwa buri wese rukenewe kugira ngo ibi byumba byuzure, abana bigire heza kandi hafi”.

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens yashimiye abaturage ibikorwa bamaze gukora birimo gusiza ibibanza bisaga 250 mu gihe gito, abasaba gukomeza kwitanga mu bikorwa byose biteganyijwe kuri izo nyubako, ariko bakanazirikana kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19 giterwa na Koronavirusi.

Mu Mirenge igize Akarere ka Ruhango muri uyu mwaka hazubakwa ibyumba 502 birimo ibizubakwa ku ngengo y’imari ya Leta n’ubufatanye n’abaturage, n’ibindi 142 bizubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi. Hateganyijwe kandi ubwiherero 921, burimo 771 buzubakwa ku bufatanye n’abaturage. Muri ibyo byose kandi harimo ibyumba n’ubwiherero bizubakwa kuri site 13 nshya, bivuze ko mu Karere kose hazubakwa ibigo bishya 13.

Ibyo byumba n’ubwiherero bigiye kubakwa bizaba byiyongereye ku bindi 51 n’ubwiherero 108 biri hafi kuzura, byo bikaba byubakwa ku nkunga ya Banki y’isi. Ibi bisobanuye ko amashuri azasubukurwa mu Karere kose hamaze kubakwa ibyumba bishya 553, n’ubwiherero 1029.

Insanganyamatsiko y’igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri kugira ngo hagabanywe ubucucike mu byumba n’ingendo ndende igira iti “Amashuri abereye abana, isoko y'uburezi bufite ireme”.