Hatashywe ibyumba by’amashuri 51 n’ubwiherero 108 byatwaye akabakaba miriyoni 350

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2020 mu Karere ka Ruhango hatashywe ku mugaragaro ibyumba 51 n’ubwiherero 108 byubatswe ku nkunga ya Banki y’isi, bikazakoreshwa igihe amasomo azaba yongeye gusubukurwa. Imirimo yo kubaka ibikorwa byatashywe yatangiye muri Mutarama 2020, bikaba byaruzuye bitwaye amafaranga angana na 348 405 041Frs.

Umuhango wo gutaha ibi byumba wabereye kuri site ebyiri: kuri GS Munini mu Murenge wa Ruhango no ku Ishuri ribanza rya Kageyo mu Murenge wa Byimana.

Ababyeyi n’abarezi bitabiriye iki gikorwa bishimiye ko abana babo bakomeje kubona aho bigira heza kandi hafi, bikazabafasha kwiga neza bisanzuye. Ibi kandi ngo bizatuma umwarimu abasha kubakurikirana neza bityo barusheho gutsinda neza, binaborohereze gukomeza kwirinda icyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi muri iki gihe.

Mukamukama Epiphanie wo mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagali ka Ntenyo mu Murenge wa Byimana agira ati “Abana bacu bari mu bucucike: mu ishuri bicaraga bacucitse, nk’abana 60, 70… urumva rero mwarimu ntabwo yabashaga kubakurikirana bose”.

“Ibi byumba rero bigiye gutuma abana bava mu bucucike bige bisanzuye”.

Mugambira Protogène ashimira Leta y’u Rwanda ku byiza idahwema kugeza ku Banyarwanda. Ati “Turashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ku byiza idahwema kutugezaho; Aha hantu mureba hari amashuri mabi cyane, hasaga nabi ariko urabona ukuntu noneho hamurika”!

Nyirandungutse Françoise wo muri Nyabisindu na we avuga ko yize kuri iki kigo hari amashuri y’ibyondo, banicara ku matafari mu mwanya w’intebe. Na we ashima Leta kuri ibi bikorwa remezo byuzuye, akagaragaza ikizere gikomeye cy’uko bizafasha abana kurushaho kwiga neza no gutsinda kurushaho.

Uwanyirigira Yvonne, umuyobozi w’Ishuri rya Kageyo, yemeza ko ibyumba byatashywe n’ibiriho byubakwa bizatuma mu gihe amashuri azaba yongeye gutangira ubucucike mu ishuri bugera ku bana 37 mu gihe bwari nibura abana 60 mu kiciro cya kabiri, ni ukuvuga guhera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu. Ibi ngo bizazamura imitsindire kuko umwarimu azaba abasha gukurikirana neza abana bose. 

Umuyobozi w’Akarere, Hababarurema Valens yasabye ababyeyi n’abarezi gufatanya kubungabunga aya amashuri n’ibindi bikorwa byose biba byagezweho.

Ati “Ibikorwa remezo nk’ibingibi bigomba gufatwa neza: ni  amashuri aba ateye imbere, atandukanye cyane n’amashuri twigiragamo mu mu myaka ya kera. […] Iyo habayeho kuyangiza, byaba bikozwe n’umwana cyangwa undi muntu mukuru utita ku bintu, biratubabaza.  Ndasaba rero ko uburinzi bwabyo bwitabwaho, mu buryo bwo gufata neza ibikora remezo tuba twigereyeho”.

Asaba kandi ababyeyi n’abaturage bose gukomeza kwitanga mu bikorwa byo kubaka ibyumba bishya 502 n’ubwiherero 921 biriho byubakwa, kugira ngo bibashe kuzura buva abana bazabyigiremo igihe amashuri azaba yongeye gufungurwa. 

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 mu Karere ka Ruhango hubatswe ibyumba by’amashuri 81 n’ubwiherero 156, habariwemo ibyatashwe kuri iyi tariki.