Hatangijwe ibikorwa byo guhashya isuri ku misozi ikikije ibishanga byatunganyhijwe

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Kanama 2020 mu Mudugudu wa Duwane, Akagali ka Murama, Umurenge wa Bweramana habereye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro, ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ubukangurambaga bwo kurwanya isuri yangiza ubutaka n’imyaka ku misozi ndetse n’ibishanga. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere na HoReCo (Horticulture in Reality Corporation Ltd) mu rwego rwo kubugabunga ibishanga bitunganyijwe.

Iki gikorwa cyaranzwe no guca imirwanyasuri kuri ha1.5, guca ibyobo bica intege imivu y’amazi aturuka ku misozi ndetse no kwerekera abaturage uburyo bwo gukora imirwanyasuri. Kitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu Turere tugize Intara y’Amajyepfo, intumwa ya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe iterambere ry’ubuskahashatsi mu by’ubuhinzi, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, abandi bayobozi batandukanye, ndetse n’abaturage biganjemo abanyamuryango ba Koperative CORIBARU ihinga umuceri mu gishanga cya Base.  

Mu butumwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa yasabye abaturage kurwanya isuri buri wese ahereye ku murima we, imirima ya Leta n’idafite bene yo igakorwaho n’umuganda.

Yagize ati “Kurwanya isuri ni inshingano za buri munyarwanda wese”.

“Guhinga utarwanya isuri ni uguha icyuho isuri. […] “Ubundi kirazira nta murima w'ikibuga ubaho. [...] Umurima ntabwo ukwiriye kuba umanuye ukonguko nk'ikibuga cy'umupira, nicyo kitagiramo aho umuntu ashobora kwitsa amazi”. [...]

“Kugira ngo turinde umurima wacu gutwarwa n’isuri ni ngombwa yuko turwanyaho isuri, tukabikora neza ducaho imirwanyasuri, tukagira n'icyobo gifata amazi, tugateraho ibyatsi bifata ubutaka kugira ngo amazi akomeze aza acengere mu mirima, tuyakoreshe abashe gukuza imyaka ariko kandi tunayafate ye kujya kwangiza ubutaka buri mu bishanga”.

Yasabye abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu Turere tugize Intara y’Amajyepfo gutoza abaturage kugira imirima irwayijeho isuri, “itari nk’ibibuga by’imipira”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yanashimiye urubyiruko rwa HoReCo ku ntambwe nziza rumaze guteza abahinzi cyane cyane mu bijyanye no guhindura imyumire, asaba abaturage gukurikiza inama nziza z’uru rubyiruko.

Ati “Bakorera henshi mu Ntara yacu n’ubwo atari hose ariko aho bakorera hari impinduka igenda igaragara, by’umwihariko mu bijyanye n’imyumvire y’abaturage aho baba bakorana nabo. Abaturage bakazamura igipimo cy’uburyo bashobora kubungabunga ibishanga, kurwanya isuri, ariko kandi n’uburyo bashobora gukoresha uburyo bwa gakondo mu kubasha kuvomerera amazi akagera ku mirima yabo, mu gihe batewe n’ibiza bakamenya uko bakwirwanaho bakoresheje ibikoresho dufite bitabasaba ubushobozi bwinshi”

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens yashimye urubyiruko rwa HoReCo ku ruhare bagira mu gufasha abaturage kuzamura imyumvire, kongera umusaruro mu bishanga bakoreramo, ndetse no gufata neza no gusana ibikorwa remezo biri muri ibyo bishanga.

Yasabye abahawe umuganda gukomerezaho, imisozi yose ikikije igishanga cya Base  bakayirwanyaho isuri ntizongere kwangiza, dore ko kuri hegitari 100 z’iki gishanga, 50 zonyine ari zo zihingwaho, ariko 36 zonyine zikaba ari zo zidafite ikibazo.

Abaturage na bo bashimye iki gikorwa bavuga ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe bakarwanya isuri mu buryo buhoraho mu mirima ikikje igishanga ku buryo itazongera kucyangiza.

Mu Karere ka Ruhango habarurwa ibishanga 37 birimo ibitunganyije n’ibidatunganyije, bikaba bifite ubuso busaga hegitari 900.

Nyuma yo gutangiza iki gikorwa ku mugaragaro, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Umujyanama wa Guverineri n'Umuyobozi wa Gahunda z'iterambere mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo basuye Uruganda rw'imyumbati rwa Kinazi (KCP) baganira n'abayobozi n'abakozi barwo ku mikorere yarwo n'imbogamizi bafite, babagira inama ziganisha ku kurushaho gukora neza.