Mu Mudugudu wa Bushenyi harimo kubakwa Ishuri rizafasha abana bo mu Midugudu itanu kwiga hafi

Ababyeyi bo mu Midugudu ya Bushenyi, Kibiraro, Kangoga, Nyabisindu, Bunyogombe n’abo mu gace gato k’Umudugudu wa Gatebe mu Kagali ka Rwoga mu Murenge wa Ruhango barishimira ko abana babo bagiye kubona aho bigira hafi bakaruhuka ingendo ndende bajyaga bakora bajya kwiga ku mashuri ya GS Muyange, na EP Ruhango Adventiste yombi yo muri ako Kagali, kuri GS Nyamagana mu Kagali ka Nyamagana, i Gitisi mu Murenge wa Bweramana no kuri GS Kaganza muri Nyanza.

Ni mu gihe mu Mudugudu wa Bushenyi harimo hubakwa ibyumba 14 by’amashuri abanza n’ubwiherero 18, hagamijwe gukemura ibibazo by’ingendo ndende abana bo muri iriya Midugudu bajyaga bakora bajya kwiga ku bigo bitandukanye. Site ya Bushenyi ikaba imwe muri site nshya 13 muri 65 zirimo kubakwaho ibyumba 502 n’ubwiherero 921 mu Karere kose ka Ruhango.

Mukamusoni Valeriya wo mu Mudugudu wa Nyabisindu avuga ko abana babo bari basanzwe biga kure, ndetse ngo hari n'ubwo mu bihe by'imvura byasabaga ko bajya gucumbika hafi y'amashuri kubera gutinya kwambuka ibishanga wasangaga kenshi byuzuriwe, ubundi na bwo ababyeyi bakagomba kujya kubambutsa.

Avuga kandi ko ishuri ryari riri hafi ari GS Nyamagana aho abana bakoraga urugendo nibura rw'iminota nibura 40, banagombye kwambuka igishanga, mu gihe cy'imvura bikaba byabateraga impungenge kubera imyuzure y'icyo gishanga.

Mukamusoni avuga kandi ko abana batajyaga babasha gufata amafunguro ya ku manywa mu rugo, bikaba byatumaga biga nabi kuko nyuma ya saa sita hari abasinziraga mu ishuri kubera inzara.

Uyu mubyeyi anavuga ko byarushaho kuba byiza kuri iki kigo hashyizwe uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 (YBE), bityo bikazorohereza abageze muri icyo kiciro.

Yabaragiye Claudine na we ni uwo mu Mudugudu wa Nyabisindu. Avuga ko afite abana bigaga i Kaganza mu Murenge wa Mukingo. Na we ahamya ko kwiga kure byagiraga ingaruka ku myigire y'abana, ngo kuko hari n'igihe bajyaga bagenda nta cyo bashyize mu nda, batinya gukererwa.

Aba babyeyi bombi, kimwe n'abandi batandukanye bavuga ko abana bazabona umwanya uhagije wo kuruhuka no gusubira mu masomo, bityo barushaho gutsinda neza.

Ubwo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yasuraga Akarere ka Ruhango ku wa 31 Kanama 2020 yanasuye ahubakwa iri shuri, ndetse  anahakorera umuganda. Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa n'abubaka iryo shuri, yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku nshingano zo kurera neza abana babo, anasaba abana cyane cyane abangavu n'ingimbi kureka imyitwarire idakwiye igaragara muri iki gihe kuri bamwe mu rubyiruko rwo muri icyo kigero. 

Yagize ati "Ababyeyi nimusubire ku nshingano zanyu, [...] ariko abana na bo bikubite agashyi: iyo utangiye kugira imyitwarire idasobanutse ubuzima buragucika".

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu akaba yarasabye ababyeyi n'abana kudatatira igihango cy'Umukuru w'Igihugu wifuriza buri Munyarwanda wese kubaho neza, akagira ubuzima buzira umuze, imibereho myiza n'iterambere rirambye.

Muri uru rugendo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yari aherekejwe n'abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abagize Biro y'Inama Njyanama y'Akarere, Abayobozi b'Ingabo na Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ku rwego rw’Intara y'Amajyepfo n’Akarere ka Ruhango.

Nyuma y’uyu muganda, Minisitiri Shyaka Anastase yanasuye ibindi bikorwa mu Murenge wa Ruhango ari byo: ahakorerwa ibikorwa byo kuhira imyaka ku buso buto (SSIT) mu Mudugudu wa Kangoga mu Kagali ka Rwoga, Ibagiro rya Kijyambera rya Ruhango. Urugendo rwakomereje ku nama yagiranye n’ibyiciro bitandukanye by’abayobozi n’abafatanyabikorwa ku rwego rw’Akarere, rusorezwa ku nama n’abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa ku rwego rw’Imirenge, Utugali n’Imidugudu ya Byimana na Mbuye. Iyi nama ikaba yarabereye ku biro by’Umurenge wa Mbuye.