Ingemwe 223,000 za kawa ni zo zizaterwa hirya no hino mu Mirenge

Bamwe mu bahinzi ba kawa bavuga ko nyuma yo kuyisomaho bakumva uburyohe ifite bagiye kurushaho kuyifata neza, bakanongera umubare w’ibiti bafite.

Babigaragaje ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igikorwa cyo gutera ifumbire mu ikawa ndetse n’umuti wica ibyonnyi bya kawa, igikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Rebero, Akagali ka Kinazi mu Murenge wa Kinazi ku itariki ya 20 Ukwakira 2020.

Gakuru wo muri uwo Murenge wa Kinazi agira ati “Ni ubwa mbere nyoye ikawa, iraryoshye pe!”

“Nsanzwe mfite ibiti 200 bya kawa, none ubu ngiye kongeraho izindi ingemwe 200”.

Nshimiyimana Christophe ati “Kawa ifite uburyohe bushimishije; ni ngombwa gushishikariza abantu kuyihinga, kandi nanjye ubwange nkitabira kuyihinga”.

Uyu muhinzi usanzwe ari umujyanama w’ubuhinzi, avuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga 2021A yiteguye gutera ingemwe 500 ziyongera ku biti 400 asanganywe.

Abahinzi batandukanye bo mu Murenge wa Kinazi basomye bwa mbere ku ikawa nyuma y’uyu muganda wo gutera ifumbire n’umuti wica ibyonnyi bya kawa bahamya ko basanze ifite uburyohe batayikekagaho bituma biyemeza gukunda kuyinywa, binabatera umuhate wo kurushaho kuyitaho.

Mu Karere ka Ruhango babarurwa ibiti bya kawa byera bisaga miriyoni 2 n’ibihumbi 800. Mu Murenge wa Kinazi honyine habarurwa ibisaga 360.00 n’inganda ebyiri zitungaya kawa (Mountain Coffee &Baho Coffee Washing Station).

Muri uyu mwaka 2020/2021 mu Karere ka Ruhango hazaterwa ingemwe za kawa zigera ku bihumbi 223, muri Kinazi honyine hakazaterwa izigera ku bihumbi 154. Ingemwe zizaterwa zateguwe n’ingada 10 zitunganya umusaruro wa kawa muri zone zitandukanye zigize Akarere: ibihumbi 150 muri zo zikaba zaratewuwe n’uruganda Baho (Baho Coffee Wasshing Station rukorera muri zone ya Kinazi) mu rwego rwo kongera guteza imbere ubuhinzi bwa kawa muri Kinazi nk’uko byahoze mu byahoze byitwa Paysannats.