Abaturage barasabwa kubungabunga ibiti byatewe, gusubiranya amashyamba yangijwe no gutera ibiti byinshi

Muri iki gihe u Rwanda ruri mu gihembwe cyo gutera amashyamba, abaturage barasabwa kwirinda kwangiza amashyamba ahari, gusubiranya ayangijwe, no gushyira imbaraga mu kongera ubuso buteyeho ibiti byaba iby’amashyamba, ibivangwa n’imyaka n’ibyera imbuto ziribwa.

Ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutangiza igihembwe cyo gutera amashyamba ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abaturage bose b’Intara y’Amajyeppfo gushyira imbaraga mu gutera ibiti by’amashyamba, ibivangwa n’imyaka n’iby’imbuto ziribwa, ndetse no gusubiranya ayangijwe.

Yagize ati “ Turifuza ko buri wese abigira umuhigo we, ari ugutera ibiti, ari ukongera ubuso bw'amashyamba, ari ugutera ibiti bivangwa n'imyaka, ari ugutera ibiti by'imbuto ziribwa. Twifuza ko nibura iki gihembwe twatangiye cyo gutera amashyamba cyazarangira Intara y'Amajyepfo yiyongereyeho ubuso bunini ndetse n'amshyamba yagiye yangirika, dore ko tuhahafite henshi, harashyizwe imbaraga mu kugira ngo yongere asubiranywe”.

Yasabye kandi abaturage bo mu gice cy’Amayaga gikoreramo umushiga ugamije gutera amashyamba no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima kwita ku kubungabunga ibiborwa bagezwaho n’uyu mushinga no kubyaza umusaruro amahiwe bazaniwe n’uyu mushinga uzamara imyaka itandatu.

Ati Turasaba abaturage kugira uyu mushinga uwabo. Turabasaba rero kubibungabunga no kubigira ibyabo, ariko kandi bakanabyaza amahirwe uyu mushinga kuko ubaha akazi. Usibye no kubaha akazi harimo n'ubumenyi bundi bagenda baboneramo”.

Abaturage bo mu Murenge wa Kinazi, umwe mu Mirenge ine umushiga ugamije gutera amashyamba no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu Mayaga ukoreramo mu Karere ka Ruhango, bavuga ko banezerejwe cyane n’uyu mushinga witezweho kongera gusubiza Amayaga isura wahoranye.

Munyaneza Antoine utuye mu Mudugudu wa Marché Commun avuga ko Amayaga yahoze afite amashyamba ya kimeza yagabamo inyamaswa ziganjemo ingeragere, akagira n’umukenke. Ngo ibikorwa bya muntu birimo ubuhinzi no gushaka inkwi zo ni byo byamazeho ayo mashyamba, isuri iboneraho ihagira ubutayu.

Munyaneza agira ati “Turashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yatekereje cyane ku Mayaga ikatwoherereza uno mushinga kugira ngo Amayaga yongere agire isura yari afite mbere”.

Nyirahabimana Chantal we ati “Nishimiye uyu mushinga wadutereye ibiti ukadukorera n'imirwanyasuri kuko hano iyo imvura yagwaga  yangizaga imyaka yacu igatwara n'ubutaka tukagira igihombo”.

Nyandwi Jean Pierre we ati “Ubusanzwe muri Kinazi twari dufite ikibazo gikomeye cy'ibiti byera imbuto ziribwa, ariko ubwo baziduterera natwe tuzazitaho  bityo tubashe kuzamura imibereho yacu n'imiryango yacu.

Abo baturage kandi bavuga ko biteguye kubungabunga ibikorwa by’uyu mushinga, bagahamya uzabafasha kurushaho kugira imibereho myiza.

Igihembwe cyo gutera amashyamba muri uyu mwaka ku rwego rw’Igihugu cyatangirijwe mu Karere ka Nyanza ku wa 23 Ukwakira, ahatanangirijwe ku mugaragaro umushinga ugamije gutera amashyamba no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima: Forest Landscape Restoration in the Amayaga Region”. Kuri uwo munsi nibwo hizihijwe isabukuru ya 45 yo gutera ibiti n’amashyamba.

Insanganyamatsiko yo gutera ibiti n’amashyamba amashyamba muri uyu mwaka igira iti “Amashyamba ni umusingi w’imibereho myizay’Abaturage n’Iterambere rirambye”.