Barakangurirwa gukingiza amatungo nk’uko bisabwa, no kuyarinda indwara ziterwa n’ibidondwe ndetse n’isuku nke

Aborozi barakangurirwa kurushaho kwita ku nka zabo, by’umwihariko kuzikingiza indwara z’ibyorezo, kuzirinda uburondwe, kuzigirira isuku ihagije no kuzigaburira uko bikwiye.

Nk’uko bitangazwa na Dr Ntegeyibizaza Samson, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ushinzwe gukurikirana indwara z’amatungo, by’umwihariko indwara z’ibyorezo, ngo inkingi z’ubworozi bwa kijyambere ni: “icyororo kiza, kugabura neza, kugira gahunda nziza yo kubangurira, no kurinda amatungo indwara”.

Dr Ntegeyibizaza avuga kandi ko kurinda amatungo indwara ari byo bibanza kuko igihe cyose itungo ridafite ubuzima bwiza, ibyo umworozi yakora byose byaba ari imfabusa. Iyi ni yo mpamvu akangurira aborozi gukingiza amatungo indwara ziri muri gahunda y’ikingira, batibagiwe no kwita ku bindi byose bituma abasha kugira ubuzima bwiza.

Muri ibyo bindi umworozi asabwa harimo kuyarinda ibishobora gutera indwara birimo uburondwe, umwanda, inzara ndetse no kurya nabi.

Dr Ntegeyibizaza agira ati Hari gahunda yashyizweho yo gukingira indwara z’ibyorezo [aborozi] bajye bayitabira uko yagenwe. Hari n'indwara zisanzwe; izikomeye muri zo zikaba ari indwara ziterwa n'uburondwe. Indwara ziterwa n'uburondwe zigomba kurwanywa kuko ibirondwe biri mu bitera indwara nk'ikibagarira, gasheshe, karaso, umusumagiro, n’izindi zitumaraho amatungo. Ni ngombwa rero ko aborozi bagira gahunda yo gutera umuti kabiri mu cyumweru nibura”.

Ikindi cy’ingenzi aborozi bagomba kwitaho, ngo ni  isuku: isuku y’ibiraro, isuku ku mubiri w’inka, ku mworozi, isuku y’umukamyi n’iyibikoresho.

Agira ati Isuku izadufasha kurwanya indwara zinyuranye cyane cyane indwara y'ifumbi y'amabere. Ifumbi y'amabere ni indwara ikomeye irimo gutuma umukamo tujyana ku isoko ugabanuka, bikaba rero bidutera ikibazo kandi umworozi icyo kibazo yakikemurira”.

Furere François ni umworozi wo mu Murenge wa Kinazi.  Ahamya ko ibirondwe ari bibi cyane ku nka, akavuga ko mu bihe bishize yarwaje indwara ziterwa na byo bikamusaba gukoresha amafaranga menshi mu kuzivuza. Na we asaba aborozi gufuherera inshuro ebyiri mu cyumweru nk’uko babigirwamo inama, kandi bakita cyane ku isuku.  

Agira ati “Muri aka gace kacu uburondwe bukunda kuhaba kandi n'indwara zikunda kuhaba kubera ubushyuhe bwinshi. […] Iyo watinze gutera umuti uburondwe burazica, kandi imiti na yo irahenda. Mu mwaka ushize narwaje izo ndwara, ariko nubwo nta nka yange yapfuye byansabye gukoresha amafaranga menshi yo kuzivuza. […] Inka imwe nagiye nyitangaho amafaranga agera mu bihumbi icumi”.

Uyu musaza akomeza agira ati “Bagenzi bange nabaha ubutumwa cyane cyane bwo kubasaba kugira isuku, gufuherera nibura kabiri mu cyuweru kandi bakagabura neza. Isuku ituma indwara zigabanuka; cyane cyane indwara y’ifumbi nabonye ko iterwa n’isuku nkeya”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, avuga ko uretse gukingiza amatungo, kuyarinda uburondwe, kuyagirira isuku, kuyavuza kare igihe yarwaye, aborozi bakwiye no kwita ku mirire yayo, akaba abasaba kuyagaburira ibinyampeke n’ibiyamisogwe nk’uko babyigishwa. Abakangurira kandi kwitabira guhunika ubwatsi nk’uko babyigishwa kugira ngo mu bihe by’izuba bajye babasha kubona ubwo bagabura bitabagoye.

Mu rwego rwo kurinda amatungo indwara z’ibyorezo n’izisanzwe ziganjemo iziterwa n’uburondwe, ku itariki ya 28 Ukwakira 2020 mu Gihugu cyacu hatangijwe ubukagurambaga bwo gukingira indwara y’ubuganga bw’amatungo izwi ku izina rya “ Rift Valley Fever”, ndetse no gufuherera umuti wica uburondwe. Ku rwego rw’Igihugu ubu bukanguranbaga bwatangirijwe mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango. Mu gihugu hose hazakingirwa inka ibihumbi 360000, mu Karere ka Ruhango hakazakingirwa ibihumbi 15.