Kinazi: Amacumbi y'abakozi b'Ibitaro agiye kubakwa yitezweho kugira uruhare mu kuzamura igipimo by’imitangire ya serivisi

Ibitaro by’Intara bya Ruhango bigiye kubona amacumbi y’abakozi: gutangiza ibikorwa byo kubaka ayo macumbi byabaye ku wa gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020.

Amacumbi agiye kubakwa ni 23, akazuzura mu gihe cy’imyaka itatu atwaye asaga miriyoni 270 z'amafaranga y'u Rwanda. Agizwe n'inyubako eshanu (5), buri nyubako ikazaba igizwe n'amazu ane (4in1); inyubako imwe izaba igizwe n’inzu ebyiri (2in1), hakaba n’inzu imwe yihariye.  

Umuyobozi w'Ibitaro by'Intara bya Ruhango, Dr Namanya William, avuga ko kutagira amacumbi y’abakozi byagiraga ingaruka ku mitangire ya serivisi, agahamya ko aya macumbi niyuzura ikibazo kizakemuka.

Ati “Izi nyubako zije gukemura ikibazo cya ‘accommodation’ (amacumbi) y’abakozi; murabona ko ibi bitaro biri kure y’umujyi, bikeneye amacumbi y’abakozi kugira bo babe bari hafi babashe gutanga serivise nziza begereye abarwayi.”

 “Aya macumbi namara kuzura azakemura ikibazo cy’abakozi bajyaga bava aha biruka bajya gushaka amacumbi mu Ruhango, abandi bakajya mu i Muhanga, abandi i Nyanza. Ndumva iki kibazo [Serivisi zitanoze] kizakemuka kubera ko abantu bazaba bari hafi y’akazi”.

Dr Sibomana Charles uhagarariye abaganga amaze imyaka itatu akora muri ibi bitaro. Avuga aya macumbi azakemura ikibazo cy’abarekega kuhakora n’abahitagamo kutahaza kubera kutabona aho baba hababereye.

Ati “Nkigera hano kugira ngo mbone aho ndara byarangoye, ariko ubu namaze kuhabona.  Kugira ngo umuntu abone icumbi ni ugushakisha hano hafi mu baturage biyubakiye amazu yabo, ariko na yo adahagije, ubundi atameze neza, mbese nk’umuganga, imibereho ye, byose ugasanga ari ikibazo”.

Akomeza agira ati “Ubundi kwa muganga akazi ni amasaha 24/24. Kuba abantu batuye hirya no hino, hari n’igihe biba n’ikibazo kumenya aho umuntu atuye, ku buryo habaye ikibazo n’ijoro kumushakisha byaba ikibazo. Ushobora kuba unahazi ariko ukaba utazi na gahunda z’umuganga kuko urumva ni ubuzima umuntu aba yibereyemo utamenya ubwo ari bwo”.

“Hari n’igihe wasanga aho atuye, niba wenda hari n’imodoka yagombaga kujya kumutwara, […] bigoye kugira ngo umugereho. […] Ubwo rero kubona umuganga cyane cyane kuri serivise  zihutirwa ni ikibazo”.

Gasengayire Olive uhagarariye abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza na we ati “Bigiye kudufasha kwita ku barwayi tubari iruhande”.

“Niba turi hafi y’abarwayi bazatubonera ku gihe, serivisi itangwe ku gihe. Murabizi ko gutakaza igihe ku buzima bw’umuntu ni ugutakaza ubwo buzima”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, washyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa aya macumbi, yasabye abaganga n’ubuyobozi bw’ibi bitaro kwihatira gutanga serivise abarwayi bishimira.

Ati “Icyo tubasaba nk'abaganga, nk'ubuyobozi bw'Ibitaro, ni uko mukomeza gushyira umuhate ukomeye mu gutanga Services nziza, natwe nk'ubuyobozi tuzakomeza kubaba hafi. Ariko icyo musabwa gikomeye ni ukwakira neza ababagana, abaturage bakanyurwa na serivise z'ibi bitaro ku buryo bazajya bahora bifuza kubizamo”.

Ibitaro by’Intara bya Ruhango byatangiye gukora mu mwaka wa 2012, bikaba bifite abakozi 145 barimo abaganga 5 b’inzobere (Specialists) kuri 12 bakenewe mu bitaro byo kuri uru rwego, n’abaganga 10 bavura indwara zose muri rusange (General Practitioners).