Akarere kafunguye isomero rusange rya mbere

Iri somero rusange ry’Akarere ka Ruhango ryafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, ku wa kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020, rikaba rikorera mu Kigo cy’Urubyiruko cy’Akarere giherereye mu Mudugudu wa Bihome, Akagali ka Rwoga mu Murenge wa Ruhango.

Ni irya mbere rifunguwe mu Karere, rikaba ritangiranye ibitabo bisaga 700 bigenewe abana barimo abato bataratangira ishuri, abiga mu byiciro byose by’amasuri abanza n’ayisumbuye. Harimo kandi n’ibigenewe abiga mu mashuri makuru n’iby’abantu bakuru, byose bisaga 600 kandi bizakomeza kongerwa.

Umuyobozi w’Akarere yashimye abafantanyabikorwa n’abandi bose bagize uruhare mu kugira ngo iri somero ribeho kandi ritangire gukora, asaba ko ubwo bufatanye bwakomeza mu kuryagura no kugeza andi masomero mu yindi Mirenge haherewe kuri za “Centres” nini nk’izo mu Mirenge ya Kinazi, Byimana, Bweramana na Kabagali.  

Yakomeje yibutsa ko u Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi bw’abaturage barwo, ashishikariza abantu bose kugira umuco wo gusoma ibitabo hagamijwe kuvomamo ubumenyi bubafasha gutera imbere no guteza imbere Igihugu.

Ati “Gusoma u Rwanda rwifuza, ni ugusoma gufite intego, intego yo kubaka Igihugu; ni ugusoma kutarimo ubuyobe, gusoma ibyubaka, kutarimo ibisenya”.

Yasabye kandi ababyeyi gushaka umwanya wo kujya bicarana n’abana bakabasomera ibitabo, abana na bo bagasomera ababyeyi babo, bakanaganira ku byo basomye hagamijwe gufasha abana kurushaho gusobanukirwa no gusesengura ibyo basoma.

Uwera Providence wari uhagarariye Umuryango Save the Children utera inkunga Umuryango Umuhuza wagize uruhare mu ishingwa ry’iri somero, na we yagarutse ku gufasha abana gusoma, ashimangira ko ababyeyi bagomba gukangukira gufasha abana gusoma no gusesengura ibyo basoma; yasobanuye ko gufasha abana gusesengura ibyo basoma bibafasha kurushaho gusobanukirwa bakamenya byinshi, bikabafasha mu myigire no mu buzima busanzwe.

Ati “Gufasha abana gusesengura ibyo basoma bibafasha kubyumva, kubikunda, no kubihuza n’imibereho yabo ya buri munsi”.

Rutayisire P. Célestin ukora mu muryango Umuhuza we yasabye ababyeyi gutoza abana umuco wo gusoma no kwandika kuva bataranatangira ishuri, ari na cyo cyatumye muri iri isomero hashyirwamo ibitabo by’abana bato (bikoze mu myenda).

Umuyobozi w’Isomero rya Kigali, Mundahinyuka Sylvain we yijeje uruhare rw’isomero akuriye  mu kwagura iri somero, kugeza mu Mirenge yindi amasomero nk’iringiri, no guhugura abarishinzwe ku micungire yaryo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yavuze kandi ko mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika mu Banyarwanda hagamijwe kugera kuri ya ntego y’ubukungu bushingiye ku bumeyi, Isomero rya Kigali rifite umugambi wo gufasha kubona ibitabo bikubiyemo ubumenyi bubafasha abantu gukemura ibibazo bahura na byo no kunoza ibikorwa byabo bya buri munsi.

Ati “Turifuza gukomeza gufatanya mu kubaka u Rwanda twifuza twifashishije ibitabo bifite ibisubizo ku bibazo umuryango nyaranda ufite”.

Igikorwa cyo gutungura isomero rusange ry’Akarere ka Ruhango cyaranzwe no gukata akagozi n’ikimenyetso cyo kurifungura ku mugaragaro, gusobanura uko rizakora n’ibitabo birimo, gusoma udutabo tw’inkuru (bikozwe n’abana), gusomera abana inkuru no gufatanya kuzisesengura, n’ubutumwa butandukanye.