Barashimirwa uruhare rwabo mu gufasha abaturage kwirinda icyorezo cya Covid-19

Urubyiruko rw'abakorerabushake rurashimirwa uruhare rwabo mu kwigisha abaturage kwirinda icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.

Ubwo Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice,  yasuraga Akarere ka Ruhango ku wa 20 Muratama 2021 mu rugendo rwari rugamije kureba uko amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry'iki cyorezo ashyirwa mu bikorwa yashimiye urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha umurimo mwiza bakora, abasaba kutadohoka no gukomeza kwigisha abaturage, kubibutsa kubahiriza amabwiriza nk'uko ari, no kuba intangarugero mu kuyubahiriza.

Yagize ati “Turabashimira umurimo mwiza mukorera Igihugu, tunabasaba kutadohoka mu kwigisha abaturage no kubibutsa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo, ariko kandi namwe mube imbere mu kuyubahiriza”

Muri uru rugendo, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara, Gakire Bob, bagiranye inama n'abagize Itsinda (Command Post) ryo kurwanya Covid-19 ku rwego rw'Akarere bagaragarizwa imikorere yaryo n'iy'amatsinda y'Imirenge, Utugali n'Imidugudu. Iyi nama yakurikiwe no gusura Isoko rya Ruhango (Ruhango Modern Market) n'irya Buhanda rihuriweho n'Imirenge ya Bweramana na Kinihira.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake bakorera muri ayo masoko bagaragaje uburyo bakora mu gufasha abayarema kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19, harimo kubigisha babasobanurira amabwiriza, kugenzura ko buri wese winjiye mu isoko akaraba intoki neza n’isabuni, kureba ko buri wese yambaye agapfukanumwa neza, kureba no kwibutsa abarema isoko guhana intera igagije.  

Mu mbogamizi bagaragaje harimo imyumvire ya bmwe batarabasha gucengerwa n’akamaro ko gukaraba intoki kenshi, bacyumva no kuba umuntu yavuye iwe akarabye biba bihagije. Hari kandi n’abambara nabi agapfukamunwa, bakabikora neza iyo babonye inzego z’umutekano.

Muri uru rugendo hatanzwe inama zigamije gukomeza kunoza uburyo bwo kwigisha abaturage, no gukurikirana uko amabwiriza iyi ndwara yubahirizwa.

Mu gusura amasoko ya Ruhango na Buhanda, Guverineri n’abo bari kumwe baherekejwe  n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ndetse na bamwe mu bagize Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere.