Urunama rw’imihigo; inzira yo kwesa imihigo

Mu gikorwa cy’Ubuyobozi bw'Akarere cyo gusura Imirenge mu rwego rwo gukurikirana no gusuzuma uko imihigo y'uyu mwaka 2020-2021 ishyirwa mu bikorwa, abashinzwe gukurikirana by’umwihariko ishyirwa mu bikorwa ryayo basabwe guharanira gutsinda

Ku wa kabiri tariki 26 Mutarama 2021 amatsinda atatu yakoreye iki gikorwa mu Mirenge ya Bweramana, Kabagali, Mbuye na Ruhango.

Itsinda riyobowe n'Umuyobozi w'Akarere, Habarurema Valens, ryari mu Murenge wa Mbuye, iriyobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney ryagiye mu Murenge wa Ruhango, iriyobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage rijya mu Mirenge ya Bweramana na Kabagali.

Muri rusange ubuyobozi bw'Imirenge bwagaragaje aho ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo rigeze, imbogamizi zigaragara n'uburyo bwo kuzikemura.

Nyuma yo gusuzuma imihigo mu nyandiko zisobanura uko buri muhigo ukorwa n'aho ugeze ushyirwa mu bikorwa, hakurikiyeho gusura ibikorwa nyirizina aho bikorerwa.

Muri rusange ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku gusaba abashinzwe by'umwihariko imihigo ku rwego rw'Imirenge kurushaho kuyinoza batanirengagije n'ibindi bikorwa, kandi mu byo bakora byose bagaharanira gutsinda no kuzamura imibereho myiza y'umuturage.

Mu bizafasha gutsinda hagarutswe guhanahana amakuru igihe cyose, no “gukorana mu runana rw'Imihigo”, abantu bagaharanira gufatanya igihe cyose haba mu bitekerezo no mu bikorwa, bakirinda kudohoka cyangwa kurekurana nk'uko umunyururu (chaine) umeze, kuko iyo isheni icitseho gato akazi yakoraga gahita gahagarara.

Ku ruhande rw'Imirenge bahamya ko iki gikorwa ari ingirakamaro mu kongera ubufatanye no gushyira hamwe, kikaba gitanga ikizere cyo gutsinda imihigo no kugera ku bikorwa byose biteganyijwe muri uyu mwaka 2021/2021.

Muri uyu mwaka 2020-2021, Akarere ka Ruhango kahize imihigo 94 ikubiye mu nkingi y’impinduka mu bukungu (19), impinduka mu mibereho myiza (53), n’impinduka mu miyoborere (22). Igikorwa cyo gukurikirana no guzuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo cyatangiye ku wa 21 Mutarama 2021.