Gahunda igamije kwihutisha iterambere ry’abatuye mu Mirenge igize Umuhora wa Kaduha-Gitwe imaze kugera kuki nyuma y’amezi 3 itangiye?

Kuri uyu wa kane tariki 25 Gashyantare 2021, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwasuye Akarere ka Ruhango mu rugendo rwo kureba aho ibikorwa bya Gahunda igamije iterambere rikomatanyije ry’Umuhora wa Kaduha-Gitwe bigeze bishyirwa mu bikorwa. Icyagaragaye ni uko abaturage barushaho kugenda basobanukirwa iby’iyi gahunda, ibikorwa na byo bikaba biriho bikorwa.

Gahunda igamije kuzamura no kwihutisha iterambere rikomatanyije ry’abatuye umuhora wa Kaduha-Gitwe (Kaduha-Gitwe Corridor Integrated Development Program) yatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2020 ikazashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu, ikaba ireba Imirenge 10 yo mu Turere twa Nyamagabe (5), Nyanza (2) na Ruhango (yagaragaraga) yasaga nk’aho yasigaye inyuma. 

Iyi gahunda irimo ibikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage; harimo ibikorwa by’ubuhinzi buvuguruye kandi buteye imbere, ubuhinzi butanga amafaranga ku baturage. Mu buhinzi hazibandwa ku guhuza ubutaka hahingwa ibihingwa byatoranyijwe kandi abaturage babona byera muri ako gace.

Harimo kandi ubworozi buteye imbere bw’amatungo maremare n’amagufi, kubungabunga ibidukikije (hakorwa amaterasi y’indinganire n’amaterasi yikora, gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’iby’amashyamba ndetse no gusazura ashaje,…), ibikorwa remezo (imihanda, amazi, amashanyarazi, iminara y’itumanaho aho ikenewe), kunoza imiturire, ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, Umutekano, gukemura ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Muri uru rugendo rwari rugamije gukurikirana no kumenya uko abaturage bumva uwo mushinga, kureba ibimaze gukorwa, gukangurira abaturage gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa uruhare rwabo muri ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga,  Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice,  yashimye ko abagize ibyiciro binyuranye by’ubuyobozi mu Mirenge ya Kinihira, Kabagali na Bweramana irebwa n’iyi gahunda bayisobanukiwe, abasaba gukomeza kuyisobanurira abo bayobora n’abo bahagarariye, cyane ko abaturage ari bo bafite uruhare runini mu kuyishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Ibyiciro twahuye by’abayobozi barabyumbva kandi batugaragarije aho bageze. Gusa intambwe iracyari ntoya; turashaka kwihuta cyane kurushaho”.

“Icyo tubasaba muri ibyo bikorwa byose ni ukumva iyo gahunda bakayigira iyabo kandi bakayibyaza umusaruro, bakazatera imbere nk’uko babyifuza kandi natwe tubyifuza”.

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, na we asaba abaturage kumenya uruhare rwabo no gushyira imbaraga mu byo basabwa.

Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukumenya ngo niba ari ubuhinzi bakora batangire biyegeranye babukore neza, bakoreshe inyongeramusaruro ku buryo buhagije, bahinga igihingwa kimwe ku butaka buhujwe, kandi icyo gihingwa kibe gishishe, kibe kigaragara neza hanyuma nibamara no guhinga, imyaka uko igenda yera […] dutangire dushake n’inganda zitunganya umusaruro ku buryo ubuhinzi buzajyana no gutunganya umusaruro abantu bagakira”.

Ku bijyanye n’isoko ry’umusaruro, kugeza ubu ubuyobozi bw’Akarere bwamaze gusinyana amasezerano na zimwe mu nganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi cyane cyane uw’imbuto (inanasi, maracuja n’ibitoki), kugira ngo zizajye zigurira abahinzi umusaruro wabo. Ariko ikigenderewe ni uko akari kera uwo musaruro ugomba kuzajya utunganyirizwa mu gace ubonekamo.

Abitabiriye ibiganiro barimo Twagirumukiza Déo wo mu Kagali ka Rwesero mu Murenge wa Kabagali, Havugimana Jérémie wo mu Kagali ka Buhanda muri Bweramana na Mukantwari Elisabeth uyobora Ishuri ribanza rya Joma muri Bweramana bagaragaje ko abaturage bishimiye iyi hagunda, bavuga ko bagiye gukomeza kongera imbaraga mu bukangurambaga bw’abaturage kugira ngo barusheho kuyisobanukirwa kandi bayishyire mu bikorwa uko bikwiye. Ngo bagiye kandi gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byatangiye birimo ubuhinzi bw’ibihingwa byatoranyijwe, kakaba basaba ko ibikorwa remezo, cyane cyane umuhanda wa kaburimbo, byakwihutishwa, ndetse n’inguzanyo zo mu buhinzi zigatangwa neza kugira ngo zifashe kwihutisha iyi gahunda.

Mu bihingwa abatuye mu Mirenge irebwa n’iyi gahunda bahisemo harimo ibigori, imyumbati, ututoki, inanasi, macadamia n’imbuto zitandukanye.