Ruhango: Inka ya Girinka bahawe mu myaka ine ishize imaze kuteza imbere bishimishije

Umuryango wa Hitimana Octavien na Mukarwemalika Marie Claire utuye mu Mudugudu wa Kantama, Akagali ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango uravuga imyato Gahunda ya Girinka Munyarwanda kubera iterambere imaze kubagezaho. Ubuhamya bwawo burerekana ko inka ishobora gufasha umuntu ukennye gusezera burundu ku bukene.

Uyu muryango uvuga ko mbere yo kugabirwa inka muri 2017 wari ubayeho mu buzima bugoye, ndetse ngo hari na byinshi wafashwaga n’inshuti n’abavandimwe. Hitimana n’umufasha we bemeza kandi ko kuva aho baboneye inka bageze kuri byinshi bayikesha.

Inka bahawe bayishyikirijwe ifite amezi makuru, imaze kubyara babanza kwitura.  Ngo yakomeje kubyara, ikaba igejeje ku mbyaro enye. 

Hitimana na Mukarwemalika bavuga kandi ko iyo nka yabahaye ifumbire ibafasha kubona umusaruro ukubye inshuro hafi icumi uwo bari basanzwe babona, ibaha amata baranywa, bafungurira abandi kandi baranagurisha, izo ibyaye na zo barazigurisha bibafasha kwagura ubutaka bakoreraho no kwishyurira abana amashuri, ndetse umwe muri bane akaba yararangije ayisumbuye.

Iyi nka kandi ngo kuva ibyaye uburiza kugeza ubu ntirigera iteka: ngo iyo ikibyara ikamwa litiro 20 ku munsi, yaba yegereje kubyara igakamwa eshanu ku munsi.

Bari babayeho bate mbere yo guhabwa iyi nka?

Hitimana asobanura ubuzima bari babayeho muri aya magambo: “Tutarabona iyi nka twahawe muri Gahunda ya Girinka, mu by’ukuri twari turi hasi: umuntu yarahingaga ntiyeze, ibijyanye n’abana ku ishuri byari ikibazo. Ariko aho tuyiboneye yaradufashije cyane kubera ko turahinga tukeza kuko dufite ifumbire; tubona umusaruro, tubona amata, ndetse n’icyo ibyaye tukivanamo umusaruro kubera ko tukivanamo amafaranga, tukarihira abana tukaniteza imbere”.

“Mu by’ukuri rero ubuzima bwarahindutse ku buryo bufatika. […]Twagurishije ibimasa bibiri tuguramo ubutaka ubu turabuhinga, na byo bikagaragaza ko hari aho twavuye n’aho tugeze. Ubutaka twaguze tubuhingamo imyumbati, tugahingamo imboga z’ubwoko butandukanye. Imboga duhinga zerera amezi atatu tugasarura hejuru y’ibihumbi ijana kuri sizeni, bivuze ko ku mwaka tudashobora kujya munsi y’amafaraga ibihumbi 500”.

Mukarwemarika we agira ati “Mbere nari nkennye cyane, kugira ngo mbone igitenge byarangoraga. Nagihabwaga wenda n’inshuti cyangwa nk’abavandimwe bakamfasha. Ariko aho mariye kugira inka mbere na mbere nabashije kwiyishyurira mituweri kandi ntabashaga kuyishyishyurira. Icya akabiri nabashije kubona umurima wo guhinga, inzu yange wabonaga rwose isa nabi nshyiramo agasima, nshyiraho inzugi nziza (z’ibyuma), nshyiramo n’umurasire ubu ncana amashanyarazi, ngura n’intebe nziza kandi naricaraga ku mbaho”.   

Anagira ati “Mbere narahingaga sineze kubera kutagira ifumbire. Maze kubona Girinka nabonye ifumbire mbasha guhinga urutoki kijyambere ndetse n’indi myaka, ibyo byose iyo mbibonye biturutse kuri ya fumbire mbasha kurihirira abana ku ishuri”.

 “Kubera ubukene nari mfite nahoraga nigunze ariko ubungubu iyo abantu bambonye banyibazaho, bagira ngo ndi umukozi wa Leta”.

Kuri ubu uyu muryango ufite abana batatu bari mu mashuri yisumbuye, bakaba bishyurirwa ibihumbi 900 ku mwaka kandi yose ngo ava mu bikorwa bakora by’ubuhinzi n’ubworozi.

Koko se inka yafasha umuntu ukennye gusezerera ubukene?

Bahereye ku byo inka bahawe muri gahunda ya Girinka yabafashije kugeraho muri iyi myaka ine ishize, Hitimana na Mukarwemarika bahamya ko inka ari urufunguzo rw’ubukire. Ariko ngo bisaba kuyitaho mu buryo bukwiye.

Hitimana agira ati “Gahunda ya Girinka ni nziza. Iyo baguhaye Girinka ukayifata neza iguteza imbere. Mbese ni ukuvuga ngo ni fondasiyo uba ubonye yo gutuma utera imbere iyo uyifashe neza. Iyo uyifashe neza igira umusaruro, igira ifumbire, igira amata, iguha andi matungo ubwo rero iguteza imbere”.

Mbere na mbere inka itanga ifumbire umusaruro ukiyongera: iyo umaze kubona ifumbire ugafumbira neza ureza bihagije ukava aho wari uri ugatera imbere buhoro buhoro. Ifumbire kandi iragurishwa ukabona amafaranga, inka irakamwa ukanywa amata ukanagurisha, ushobora no kugurisha icyo ibyaye ariko ukirinda kuzimya igicaniro”

Uyu muryango ushimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika washyizeho iyi gahunda, ugasaba abagabirwa inka muri iyi gahuda kuzifata neza kugira ngo zibateze imbere, by’umwihariko ukabasaba ko hatagira uhirahira ngo atekereze kuzimya igicaniro kuko yaba atatiye igihango, akiraga kwibera mu bukene budashira.