Bweramana: Umuhinzi arabwira abandi uko bashobora gukora umurima mwiza ku rutare

Ese waba uzi ko guhinga ku rutare cyangwa aho abantu bita ahadashobotse bishoboka? Munyentwari Ezechiel wakoze umurima ku rutare agateramo insina zigera muri 200 arabihamya.

Uyu muhinzi  w’urutoki n’amatunda akorera mu Mudugudu wa Rwavuningoma, Akagali ka Murama muri Bweramana. Avuga mu gutegura umurima ku rutare, muri rusange habanza gushaka ahazava itaka ryo gushyiraho, n’ibyo kuritegesha kugira ngo ridashoka/ridatsuka.

Ngo mbere yo gushyira itaka kuri rwa rutare habanzaho ibyatsi kuri santimetero kuva kuri 20 kugera nibura kuri 40 z’ubujyejuru bitewe n’ibyo umuhinzi abasha kubona ako kanya. Ariko ngo iyo afite ibyatsi bike n’ubushobozi buke bwamufasha guhita abibona agenda yongeraho ibindi buri gihembwe kugira ngo azabashe kugera ku gipimo cy’ubutaka yifuza hejuru y’urutare.

Nyuma yo gushyiraho itaka umuhinzi asukaho amaganga (iyo abasha kuyabona) agategereza ibyumweru bitatu nyuma akaba yateraho imyaka ashaka. Umuhinzi utabasha kubona amaganga amara amezi atandatu ategereje ko bya byatsi bibora, nyuma akabirindura ubutaka kugira ngo atere imyaka yateganyije.

Nk’uko Munyentwari abivuga, ngo iyo umuhinzi amaze gutegura umurima hejuru y’urutare ashaka gutera insina, acukura umwobo ufite ubujyakuzimu bwa 20cm n’ubugari bwa 60cm akaba ari wo ateramo insina.

Ngo mu gihe cy’imvura umuhinzi avomerera wa murima akoresheje amaganga, mu zuba agakoresha amazi.

Mu buhamya bwe Munyentwari Ezechiel avuga kandi ko yateye insina zigera muri 200 ahahoze urutare rwanamye, ndetse ubu akaba yaramaze kuzisaruraho inshuro ya mbere.  

Avuga ko kugira ngo abashe kubona itaka ryo guhanga uwo murima yabanje gucukura imiringoti mu rwego rwo kurwanya isuri, maze itaka ryazanywe n’isuri aba ari ryo ajyana kuri rwa rutare, aritegesha imitumba.

Uyu muhinzi asaba abandi bahinzi kutangira ubutaka na buto bapfusha ubusa babwita bubi cyangwa buto: inama abagira ni iyo kurushaho kubwitaho, bongeraho ubundi cyane cyane bakoresheje ubwo basibura mu miringoti, kandi bagabufumbira cyane.

Insina Munyentwari yahinze ku rutare zannye bwa kabiri, akaba yizeye ko ibitoki bizeraho kimwe kizaba gipima hagati y’ibiro 50 na 80.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie, asaba abandi bahinzi, by’umwihariko abaturanye n’uyu muhinzi kwigira ku bikorwa byiza akora kugira ngo na bo babashe kubona umusaruro mwiza, barusheho gutera imbere.