Barizeza ko inka bahawe zigiye kubakura mu bukene

Imiryango 18 yo mu Murenge wa Ntongwe yorojwe inka muri Gahunda ya Girinka irashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika washyizeho iyi gahunda, ikanatangaza ko inka bahawe zigiye kubafasha gutandukana n’imibereho mibi ndetse n’ubukene.

Izi nka bazihawe ku bufatanye na Compassion International binyuze mu mushinga RW451 ukorera muri Paruwasi ya UEBR Gikoma, ukaba utera inkunga abana 250 bo mu miryango ikennye, ukanafasha iyo miryango kwishyira hamwe hagamijwe gufatanya mu bikorwa bitandukanye biganisha ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo, no kwiteza imbere.

Iki gikorwa cyabereye kuri Paruwasi ya UEBR Gikoma, mu Mudugudu wa Nyamahwa, Akagali ka Gako, kiyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine.

Umwe mu bahawe inka, Mukaneza Christine wo mu Mudugudu wa Kamashara mu Kagali ka Gako yagize ati “Nk’umuntu utari ufite itungo ndumva nishimye cyane, kuko ngiye gukora nkiteza imbere. Nziteza imbere kuko ngiye kubona ifumbire, mpinge neze nsagurire isoko. Ubu ntibyabagaho, ariko kuko ngiye kubona ifumbire nzagerageza mfumbire umurima wanjye, ubundi mpinge neze nsagurire isoko uko bishoboka”.

Karemera Théogène wo muri  Nyamahwa na we ati “Ndishimye cyane, ndanezerewe kuko nanjye ngiye kubona amata kandi nkihaza no mu biribwa kuko mbonye ifumbire”.  

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yasabye abahawe inka kuzifata neza kugira ngo ziteze imbere imiryango yabo, anabibutsa ko bagomba kwitura kandi ko kizira kuzimya igicaniro.

“Inka muhawe turabasaba kuzifata neza kugira ngo zibashe kugirira akamaro imiryango yanyu. Turabibutsa ko mugomba kwitura mukoroza abandi kugira ngo umuco mwiza wo kugabirana ukomeze. Mujye muzirikana kandi ko kizira kikaziririzwa kuzimya igicaniro”.  

Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’Umuhuzabikorwa w’imishinga ya Compassion International mu Turere twa Ruhango na Nyanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, n’Umushumba wa Paruwasi Gikoma.

Muri uyu mwaka 2020-2021, Akarere ka Ruhango gafite umuhigo wo gutanga inka 642 muri Gahunda ya Girinka, hakaba hamaze gutangwa 576: hari 130 zaguzwe ku ngengo y’imari y’Akarere, 22 zatanzwe na RDDP, 18 zatanzwe na Compassion Internatioal na 406 zituwe n’aborojwe mbere. Hasigaye 28 zizatangwa na FARG na 38 ziziturwa.