Akarere ka RUHANGO ni kamwe mu Turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo kashyizweho n’itegeko n0 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena inzego z’ imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda. Akarere ka Ruhango kagizwe n'ibyari Uturere twa Kabagali, Ntenyo, Ntongwe n’Umujyi wa Ruhango.
Akarere ka Ruhango kagizwe n’Imirenge 9, Utugari 59 n’Imidugudu 533, gahana imbibi n’Uturere dukurikira:
§ Mu majyaruguru : Akarere ka MUHANGA
§ Mu majyepfo : Akarere ka NYANZA na NYAMAGABE
§ Mu burengerazuba : Akarere ka KARONGI
§ Mu burasirazuba : Akarere ka KAMONYI na BUGESERA
Akarere ka Ruhango kagizwe n’ibice bitatu :
Igice cy’Amayaga kigizwe n‘Imirenge ya mbuye,Kinazi na Ntongwe
Igice cy’Akabagali kigizwe n’Imirenge ya Bweramana, kabagali na Kinihira
Igice cyo hagati kigizwe n‘Imirenge ya Ruhango;Byimana na Mwendo
Icyicaro cy’Akarere ka Ruhango giherereye mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyarusange ya I kuri metero 600 (600m) uvuye kuri Kaburimbo, ku birometero 73 uvuye mu Mujyi wa Kigali werekeza i Huye.
Akarere ka Ruhango gatuwe n’abaturage 319,885, bari mu ngo 60809, barimo abagabo 152075 n’abagore 167810. Ubuso bw‘Akarere ka Ruhango bungana na km2 626.8 ni ukuvuga abaturage 510 kuri km2 Ubukungu bw’Akarere ka Ruhango bushingiye ahanini ku buhinzi, ubworozi.
Ibihingwa by’ingenzi ni Imyumbati, ibishyimbo,ibigoli umuceri, ikawa akaba ari byo ahanini bitunze abaturage.
Akarere ka Ruhango kabonekamo ibishanga binini kandi gakora ku nzuzi za Nyabarongo n'Akanyaru.
Kanda hano urebe Imirenge, Utugali, Imidugudu bigize Akarere ka Ruhango