Akarere ka Ruhango ni kamwe mu Turere tw’igihugu dufite amashyamba make kandi gafite abaturage benshi. Ibi bisobanura ko abaturage bafite ikibazo cyo kubona ibicanwa gikabije. Akarere kagizwe n’ibice bibiri bitandukanye ndetse no mu rwego rw’amashyamba ni nako bimeze.
Hari igice cy’iburengerazuba kigizwe n’imisozi iringaniye:Imirenge ya Bweramana, Kabagali, Kinihira, Mwendo, Byimana haboneka amashyamba menshi n’igice cya Ruhango igice cy’uburasirazuba ni igice cy’amayaga kigizwe n’ Imirenge ya Ntongwe, Kinazi, Mbuye n’igice cy’Umurenge wa Ruhango hagaragara amashyamba make.
Mu mwaka wa 2016, ubuso bwose bw’amashyamba bugera kuri 9525 ha ku buso bwose bw’Akarere bungana na 62680 ha cyangwa 15 % by’uboso bw’Akarere kose. Ubuso bw’amashyamba buracyari buke; mu cyerekezo 2020; ubuso bw’amashyamba ku rwego rw’igihugu bugomba kuba bugeze kuri 30% bw’igihugu. Ni ngombwa kongera ubuso buteyeho amashyamba ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka kugirango tugere kuri iyi ntego.
Gahunda ihari mu Karere ni ugutera ibiti bivangwa n’imyaka (Agro-forestiers). Kuko ubuso buterwaho amashyamba ntabwo.
Tugomba rero kongera ubuso bw’amashyamba; ibi bisaba ingengo y’imari y’amashyamba yiyongereye kuko mu ngengengo y’imari ; buri mwaka, Akarere ka Ruhango kagenerwa amafaranga agera kuri miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw) .
Tubifashijwemo inkunga n’umushinga wa PEGReF/RNRA ukorera muri MINIRENA, umushinga wadufashije gusazura amashyamba ashaje ku buso bwa 90 ha.
Mu mwaka wa 2013-2014-2015; hasazuwe amashyamba ku buso bwa 90 ha.
1 AMASHYAMBA YASAZUWE KOPERATIVE KOGIBUKA KU BUSO BWA 35 ha
No | Ishyamba | Akagari | Umurenge | Ubuso | Icyongerwaho |
1 | Rugondogoro | Rukina | Kinihira | 8, 21 | Amashyamba agomba gukonorerwa |
2 | Nyagatambiro | Gitinda | Kinihira | 7, 45 | |
3 | Nyirakinihira | Kirwa | Kinihira | 4, 02 | |
4 | Mwendo | Gafunzo | Mwendo | 5, 80 | |
5 | Karambo | Karambo | Mwendo | 3, 90 | |
6 | Maideni | Rwoga | Kabagali | 5, 98 | |
Total |
|
|
| 35,36 |
1 AMASHYAMBA YASAZUWE NA KOPERATIVE TWISUNGANE KU BUSO BWA 55 ha
No | Umurenge | Akagari | Izina ry’ishyamba | Ubuso (Ha) | Icyongerwaho |
1
| KABAGALI | Karambi | Kigina | 17,23 | Amashyamba agomba gukonorerwa |
Rwoga | Maideni( nyabitare) | 3,20 | |||
Remera | Maideni | 4,24 | |||
Remera | Murambi( prolongement kigina) | 4,63 | |||
Rwoga | Nyaruvumu | 2,57 | |||
Rwoga | Mburabuturo | 7,54 | |||
2 | Bweramana | Murama | Kiguruka | 4,25 | |
3 | Byimana | Kirengeri | Nkondogoro | 1,15 | |
Ntenyo | Mujyajyaro I | 1,23 | |||
Mahembe | Mujyajyaro II | 3,03 | |||
Mpanda | Kanyarira | 2,05 | |||
| Total |
|
| 51.12 |
Bahawe ku musozi wa Kanyarira; Umudugudu wa Nyaburondwe, Akagari ka Mpanda,Umurenge wa Byimana kugirango buzuze ubuso bubura buboneke.
IMIHANDA ITERWAHO IBITI NA KOPERATIVE TWISUNGANI KU BUREBURA BWA 85 km (Mu mwaka wa 2013-2014-2015 )
No | Umuhanda | Km | Icyongerwaho |
1 | Ruhango-Gitwe- Rwankuba | 32 | Ibiti biracyari bike ku mihanda. Iyi mirimo ntirarangira |
2 | Musamo-Kareba-Mulinja | 12 | |
3 | Mpanda-Mutara-Rukina | 26 | |
4 | Byimana- Gafunzo | 12 | |
5 | Gitwe-Nkomero | 3 | |
| Total | 85 |
Mu mwaka wa 2015-2016, Tubifashijwemo nanone n’umushinga wa PEGReF/RNRA ukorera muri MINIRENA, twasazuye amashyamba ku buso bwa 53 ha. Imirimo ntirarangira. Ayo mashyamba ni ayakurikira | ||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
|
Mu mwaka wa 2015-2016;mu gutera amashyamba ku mihanda; umushinga wa PEGReF/RNRA, wadufashije gutera amashyamba ku mihanda yo mu Murenge wa Ruhango ku burebure bwa 50 km.
USEFULL LINK: http://rnra.rw/
By:UWIMANA PIERRE Claver
District forest office