INKOMOKO Y’IMARI N’UMUTUNGO BY’INZEGO Z’IBANZE
I. Imari n’umutungo by’inzego z’ibanze
Imari n’umutungo by’inzego z’ibanze bikomoka aha hakurikira:
1° imisoro n’amahoro byishyurwa hakurikijwe itegeko;
2° amafaranga ava ku byemezo bitanzwe n’inzego z’ibanze n’ayakwa ku byongerera igihe;
3° amafaranga inzego z’ibanze zunguka, ava mu migabane yazo bwite no mu mirimo ibyara inyungu;
4° amahazabu;
5° amafaranga y’inguzanyo;
6° amafarangan’inkunga y’imari bitangwa na Guverinoma;
7° impano n’indagano;
8° amafaranga aturuka ku gaciro k’umutungo utimukanwa ugurishijwe muri cyamunara;
9° amafaranga aturuka ku bukode no ku igurishwa ry’ubutaka bw’inzego z’ibanze;
10° andi mafaranga yose y’amahoro n’aturuka ku bihano ashobora kwakirwa n’inzego z’ibanze hakurikijwe irindi tegeko ry’u Rwanda iryo ariryo ryose.
II. Imisoro y’inzego z’ibanze
Imisoro ibarwa kandi ikishyuzwa mu nzego z’ibanze ni iyi ikurikira:
1° umusoro ku mutungo utimukanwa ;
2° umusoro w’ipatanti;
3° umusoro ku nyungu z’ubukode.
II.1 UMUSORO KU MUTUNGO UTIMUKANWA
Umutungo usoreshwa
Umusoro ku mutungo utimukanwa wakwa ku bintu bikurikira:
1° agaciro k’ubutaka ku isoko;
2° agaciro ku isoko k’inyubako n’ibindi byose bizongerera ubwiza n’agaciro byanditse mu kigo gishinzwe kubika impapuro mpamo z’ubutaka kandi nyir’ubwite yaherewe impapuro mpamo, kuva igihe inzu ituwemocyangwa ikorerwamo ibindi bikorwa;
3° agaciro k’ubutaka bucukurwamo kariyeri;
4° agaciro ku isoko k’uburagizwe bwo gukoresha umutungo utimukanwa ufite impapurompamo.
Itariki y’igenagaciro ni iya mbere Mutarama mu mwaka wa mbere w’isoresha mu cyiciro cy’isuzuma cy’imyaka ine (4) kandi imitungo yose itimukanwa igomba kugenerwa agaciro ndetse iyo mitungo ikaba ishobora kongera kugenerwa agaciro mu gihe icyiciro cy’isuzuma kitararangira, hakukirijwe iyo tariki.
Gukerererwa gutanga imenyesha ry’umusoro cyangwa gutanga imenyesha rituzuye cyangwa ririmo urujijo
Uretse kwaka umubare nyawo w’umusoro ugomba gutangwa, urwego rw’ibanze bireba rwaka ihazabu itarenze 40% by’umusoro ugomba gutangwa iyo:
1° urupapuro rumenyesha umusoro ku mutungo utimukanwa rutatanzwe;
2° urupapuro rumenyesha umusoro k’umutungo utimukanwa rutanzwe igihe cyararenze;
3° urupapuro rumenyesha umusoro k’umutungo utimukanwa rutuzuye, hari byinshi biburamo;
4° urupapuro rumenyesha umusoro k’umutungo utimukanwa rurimo amakosa cyangwa rurimo amakuru y’uburiganya hagamijwe kwirengagiza inshingano yo gutanga umusoro.
Kongera gusuzuma no kubara umusoro bikorwa n’urwego rw’ibanze
Urupapuro rumenyesha umusoro rwongera gusuzumwa n’urwego rw’ibanze mu gihe cy’amezi atandatu (6) guhera ku itariki ya mbere Mata mu mwaka imenyesha ry’umusoro ryatanzwemo. Iyo imenyesha ry’umusoro ryatanzwe bitinze, igihe cy’amezi atandatu (6) gitangira kubarwa guhera ku itariki urwego rw’ibanze bireba ruboneye iryo menyesha. Kongera gusuzuma bishingira ku miterere y’umutungo utimukanwa n’uko uhagaze muri rusange, aho uherereye n’icyo ukoreshwa cyangwa agace ukoreshwamo.
Iyongeragaciro n’itakazagaciro
Iyo, kubera ibihindutse ku mutungo utimukanwa, agaciro kawo kiyongeye cyangwa kakagabanuka ku gipimo kiri hejuru ya 20% mu cyiciro cy’igenwa ry’umusoro, umusoreshwa aha imenyesha ry’umusoro rishya urwego rw’ibanze uwo mutungo ubarizwamo kandi agatanga n’ibisobanuro byose bijyana n’uwo mutungo utimukanwa mu gihe cy’ukwezi kumwe (1) agaciro k’uwo mutungo utimukanwa kamaze guhinduka.
Isonerwa ry’umusoro
Imitungo itimukanwa ikurikira isonewe umusoro ku mutungo utimukanwa :
1° imitungo itimukanwa ikorerwamo gusa ibikorwa by’ubuvuzi, cyangwa byo kwita ku bantu batishoboye, ndetse n’imitungo itimukanwa ikorerwamo ibikorwa by’uburezi cyangwa siporo kandi ntihagire igikorwa kihakorerwa kigamije kubyara inyungu;
2° imitungo itimukanwa igamije gusa gukorerwamo ibikorwa by’ubushakashatsi bitagamije kubyara inyungu;
3° Imitungo itimukanwa ya Leta, iy’Intara, iy’inzego z’ibanze ndetse n’ibigo bya Leta, keretse iyo iyo mitungo ikorerwamo ibikorwa bigamije kubyara inyungu;
4° imitungo itimukanwa ikorerwamo mbere na mbere ibikorwa bijyanye n’iyobokamana ku buryo bwemewe n’amategeko, keretse Imitungo itimukanwa ikorerwamo ibikorwa bigamije kubyara inyungu;
5° imitungo itimukanwa ikorerwamo mbere na mbere ibikorwa by’ubutabazi nk’uko bigenwa na Minisitiri ufite Imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze;
6° imitungo itimukanwa itunzwe n’ambasade zihagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda iyo ibyo bihugu bihagarariwe bitaka umusoro ku mutungo utimukanwa w’ambasade z’u Rwanda mu mahanga;
7° ubutaka bukorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi cyangwa buteyeho amashyamba, iyo umusoreshwa afite ubutaka butageze kuri hegitari ebyiri (2). Iyo afite ubutaka burengeje hegitari ebyiri (2), hegitari ebyiri (2) za mbere zisonerwa umusoro hanyuma umusoro ukabarwa gusa ku butaka burenzeho;
8° imitungo itimukanwa n’uburagizwe bikoreshwa mbere na mbere nk’inzu yo kubamo, iyo agaciro yahawe katarengeje miliyoni eshatu (3.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda. Iyo agaciro yahawe kari hejuru ya miliyoni eshatu (Frw 3.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda, agaciro karenzeho niko konyine gasoreshwa.
Igipimo cy’ibanze cy’umusoro
Igipimo cy’umusoro gishyizwe kuri rimwe ku gihumbi (1/1000) cy’agaciro gasoreshwa ku mwaka.
Igipimo cy’umusoro ku butaka bucukurwamo kariyeri gishyizwe kuri rimwe ku gihumbi (1/1000) cy’agaciro gasoreshwa ku mwaka.
Uburyo bwo kwishyura umusoro
Kwishyura umusoro
Umusoro, nk’uko wabazwe n’umusoreshwa ugomba guhabwa urwego rw’ibanze umutungo utimukanwa urimobitarenze ku itariki ya 31 Werurwe mu mwaka w’isoresha. Igihe cyose hatarabaho ivugururwa rusange ry’umusoro rikozwe cyangwa nta baruwa isoresha umusoro mushya itanzwe n’urwego rw’ibanze bireba, umusoro utangwa n’umusoreshwa buri mwaka, ukomeza kuba umwe mu myaka ine (4) y’isoresha.
Umusoro umusoreshwa yibariye ubwe ugomba gutangwa bitarenze itariki ya 31 Werurwe, kabone n’iyo ivugururwa ry’umusoro k’umutungo utimukanwa cyangwa imenyesha ry’umusoro k’umutungo utimukanwa byaba bitararangira.
Ihazabu icibwa uwishyuye umusoro igihe cyararenze
Umusoro utishyuriwe igihe ubarwaho inyungu. Igipimo cy’inyungu ni rimwe n’igice ku ijana (1.5%). Inyungu z’ubukerererwe zibarirwa ku kwezi, nta gukomatanya, bahereye ku munsi ukurikira uwo umusoro wagombaga kwishyurirwaho kugeza ku munsi w’ubwishyu na wo ubariwemo. Buri kwezi gutangiye gufatwa nk’ukwezi kuzuye.
Uretse inyungu igomba kwishyurwa, hagomba no gutangwa inyongera ingana n’icumi ku ijana (10%) by’umusoro ugomba gutangwa. Ariko iyo nyongera ntishobora kurenga amafaranga ibihumbi ijana (Rwf 100.000) y’u Rwanda.
Ihazabu yo kwivanga mu mikorere y’urwego rw’ibanze
Kwivanga mu bikorwa n’inshingano by’urwego rw’ibanze
Umuntu wese ubangamiye cyangwa ugerageje kubangamira ibikorwa n’inshingano by’urwego rw’ibanze mu gihe rukoresha ububasha ruhabwa n’iri tegeko, cyangwa ufasha, ushishikariza cyangwa ugambana n’undi muntu kugira ngo barenge kuri iri tegeko, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi itari munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20.000) Frw ariko itarangeje ibihumbi ijana (100.000 Frw) bitabujije n’ibindi bihano biteganywa n’itegeko mpanabyaha.
Uburyo bwo kubahiriza itegeko
Umusoro ku mutungo utimukanwa utarishyuweni umwenda ushobora kuregerwa mu nkiko zibifitiye ububasha.
Urwego rw’ibanze rw’aho umutungo utimukanwa ubarizwa rufite uburenganzira bwo gufatira:
1° amafaranga y’ubukode ukodesha abereyemo umusoreshwa kugeza ku mafaranga yose y’ubukode bwose;
2° amafaranga abandi bantu barimo umusoreshwa cyangwa ayo bamubikiye;
3° umutungo wimukanwa w’umusoreshwa;
4° umutungo utimukanwa w’umusoreshwa
Ubusaze bw’umusoro
Igihe kigera umusoro ukaba utagitanzwe
Igihe kigera umusoro ukaba utagitanzwegitangira kubarwa guhera ku itariki ya mbere Mutarama mu mwaka ukurikira umwaka usoreshwa kikarangira ku itariki ya 31 Ukuboza y’umwaka wa gatanu (5) w’isoresha. Iyo habayeho gutakamba cyangwa kuregeraicyemezo, kubara icyo gihe biba bihagazekugeza igihe hazafatirwa icyemezo.
Igihe kigera umusoro ukaba utagitanzwe gitangira kubarwa bundi bushyaiyo umusoreshwayamenyeshejwe ko agiye gukorerwa ubugenzuzi cyangwa yabonye ibaruwa imumenyesha ko afite ikibazo cyerekeranye n’imisoro ndetse n’izindi ngingo ziteganywa n’amategeko.
II. 2 : UMUSORO W’IPATANTI
Umwaka w’isoresha
Umwaka w’isoresha utangira ku itariki ya mbere Mutarama ukarangira ku itariki ya 31 Ukuboza k’uwo mwaka.
Iyo ibikorwa bisoreshwa bitangiye muri Mutarama, umusoro w’ipatanti ugomba gutangwa ku mwaka wose. Iyo ibyo bikorwa bitangiye nyuma y’ukwezi kwa Mutarama, umusoreshwa agomba gutanga umusoro w’ipatanti ungana n’amezi asigaye kugira ngo umwaka urangire habariwemo n’ukwezi ibikorwa byatangiyemo.
Ku byerekeye abantu bakora ibikorwa bidahoraho, umusoro w’ipatanti ugomba gutangwa ku mwaka wose kabone n’iyo ibikorwa bisoreshwa byaba bidakorwa mu mwaka wose.
Imenyesha ry’umusoro
Buri musoreshwa agomba koherereza imenyesha ry’umusoro ryemewe n’amategeko urwego rw’ibanze rw’aho ibikorwa bye bibarizwa bitarenze tariki ya 31 Werurwe mu mwaka w’isoresha. Iyo umusoreshwa afite n’amashami akoreramo, imenyesha ry’umusoro rigomba gukorwa ku biro bikuru ndetse no kuri buri shami ry’ibikorwa bye.
Iyo ibikorwa byinshi bikorwa n’isosiyete imwe cyangwa n’umuntu ku giti cye kandi mu nyubako imwe, icyemezo kimwe kigaragaza ko umusoro w’ipatanti wishyuwe kigomba kugaragazwa.
Imenyesha ry’umusoro ritanga amakuru arambuye yerekeye ibikorwa bisoreshwa harimo n’umusoro ugomba gutangwa umusoreshwa yibariye ubwe.
Imenyesha ry’umusoro rigomba gushyirwaho umukono n’umuntu uzahabwa icyemezo cy’ipatanti. Iyo ari isosiyete, imenyesha ry’umusoro rishyirwaho umukono n’umuntu uhagarariye iyo sosiyete ku buryo bwemewe n’amategeko.
Igipimo cy’umusoro
Umusoro w’ipatanti ubarwa hashingiwe ku mbonerahamwe zikurikira:
1. IPATANTI
Ingingo rusange
Itangwa ry’umusoro w’ipatanti
Umusoro w’ipatanti utangwa na buri muntu wese utangiye ibikorwa bibyara inyungu mu Rwanda.
Umwaka w’isoresha
Umwaka w’isoresha utangira ku itariki ya mbere Mutarama ukarangira ku itariki ya 31 Ukuboza k’uwo mwaka.
Iyo ibikorwa bisoreshwa bitangiye muri Mutarama, umusoro w’ipatanti ugomba gutangwa ku mwaka wose. Iyo ibyo bikorwa bitangiye nyuma y’ukwezi kwa Mutarama, umusoreshwa agomba gutanga umusoro w’ipatanti ungana n’amezi asigaye kugira ngo umwaka urangire habariwemo n’ukwezi ibikorwa byatangiyemo.
Ku byerekeye abantu bakora ibikorwa bidahoraho, umusoro w’ipatanti ugomba gutangwa ku mwaka wose kabone n’iyo ibikorwa bisoreshwa byaba bidakorwa mu mwaka wose.
Kubara no kwishyura umusoro
Isonerwa ry’umusoro
Inzego za Leta zisonewe umusoro w’ipatanti.
Imenyesha ry’umusoro
Buri musoreshwa agomba koherereza imenyesha ry’umusoro ryemewe n’amategeko urwego rw’ibanze rw’aho ibikorwa bye bibarizwa bitarenze tariki ya 31 Werurwe mu mwaka w’isoresha. Iyo umusoreshwa afite n’amashami akoreramo, imenyesha ry’umusoro rigomba gukorwa ku biro bikuru ndetse no kuri buri shami ry’ibikorwa bye.
Iyo ibikorwa byinshi bikorwa n’isosiyete imwe cyangwa n’umuntu ku giti cye kandi mu nyubako imwe, icyemezo kimwe kigaragaza ko umusoro w’ipatanti wishyuwe kigomba kugaragazwa.
Imenyesha ry’umusoro ritanga amakuru arambuye yerekeye ibikorwa bisoreshwa harimo n’umusoro ugomba gutangwa umusoreshwa yibariye ubwe.
Imenyesha ry’umusoro rigomba gushyirwaho umukono n’umuntu uzahabwa icyemezo cy’ipatanti. Iyo ari isosiyete, imenyesha ry’umusoro rishyirwaho umukono n’umuntu uhagarariye iyo sosiyete ku buryo bwemewe n’amategeko.
Igipimo cy’umusoro
Umusoro w’ipatanti ubarwa hashingiwe ku mbonerahamwe zikurikira:
1° Ibikorwa byose bibyara inyungu byandikishijwe gutanga umusoro ku nyongeragaciro (Imbonerahamwe ya I)
Amafaranga yose yacurujwe | Umusoro ugomba gutangwa mu Frw |
Kuva ku ifaranga rimwe (1frw) Kugeza ku Frw 40,000,000 | 60,000 |
Kuva ku Frw 40,000,001 Kugeza ku Frw 60,000,000
| 90,000 |
Kuva ku Frw 60,000,001 Kugeza ku Frw 150,000,000
| 150,000 |
Hejuru ya Frw 150,000,000 | 250,000 |
Amafaranga yashingiweho mu kubara umusoro w’ipatanti mu mbonerahamwe ya I ni umubare w’amafaranga yose yacurujwe mu mwaka uheruka wemejwe n’Ikigo cy’igihugu cy‘Imisoro n’Amahoro (RRA). Buri mwaka, bitarenze tariki ya 31 Mutarama, Ikigo cy’igihugu cy‘Imisoro n’Amahoro gishyikiriza urwego rw’ibanze bireba imibare ya ngombwa yerekeye imisoro
- Umusoro w’Ipatanti ugomba kurihirwa icyarimwe, mbere yo gutangira imirimo isoreshwa. Uyu musoro ugenwa hakurikijjwe aho usoreshwa akorera cyangwa aho asanzwe abarizwa.
- Umusoro w’ipatanti ugenwa uhereye ku ipatanti y’ifatizo "P", ishobora gutandukana bitewe n’ubwoko bw’umurimo ukorwa.
- Mu Karere ka Ruhango, ahafatwa nk’umujyi ni aha hakurikira :
a) Umujyi wa Ruhango
b) Centre y’ubucuruzi ya Buhanda
c) Centre y’ubucuruzi ya Byimana
d) Centre y’ubucuruzi ya Kinazi
e) Centre y’ubucuruzi ya Gitwe
- Imirimo ikurikira yishyurirwa ipatanti ku buryo bukurikira :
| Inzego z’imirimo | Igipimo fatizo | Mu cyaro | Ahafatwa nk’umujyi |
A | Abacuruzi badafite amaduka, abanyabukorikori bakora imirimo iciriritse |
- |
4.000 frw |
6.000 frw |
B | Abatwara abantu n’ibintu ku mapikipiki | - | 4.000 frw | 6.000 frw |
C | Ubucuruzi n’ubukorikori | - | 20.000 frw | 30.000 frw |
D | Amahoteri | - | 40.000 | 80 000frw |
E | Imirimo y’ubwenge, imirimo ikorerwa abandi n’ibindi bisa | - | 20.000 frw | 30 000frw |
F | Inganda | PF=2 000frw | 80PF=80x2000=160 000frw | 100PF=100x2000=200 000frw |
G | Gutumiza no kwohereza ibintu mu mahanga |
PG=2 000frw |
120PG=120x2000=240 000frw |
120PG=120x2000=240 000frw |
H | Imirimo y’ubwishingizi, iy’amabanki n’indi isa nayo |
PH=2 000frw |
30PH=30x2000=60 000frw |
100PH=100x2000=200 000frw |
I | Ibindi binyabiziga byose uretse amagare | - | 40.000 frw | 40.000 frw |
J | Imirimo yo gutwara abantu n’ibintu mu mato afite moteri | - | 20.000 frw | 20.000 frw |
k | Indi mirimo ibyara inyungu | - | 20.000 frw | 30.000 frw |
NB : - Gusimbuza ibarati yatakaye (Vignette) : 5 000 frw
- Kutamanika ibarati (Vignette) : 10.000 frw
II.3. UMUSORO KU NYUNGU Z’UBUKODE
Itangwa ry’umusoro ku nyungu z’ubukode
Umusoro ku nyungu z’ubukode wakwa ku nyungu abantu babona iturutse k’ubukode bw’imitungo itimukanwa iri mu Rwanda. Umuntu ku giti cye ubonye amafaranga y’ubukode aba ari umusoreshwa. Umwaka usoreshwa mu kubara umusoro utangira ku itariki ya mbere Mutarama ukarangira ku ya 31 Ukuboza z’umwaka ushize ari nawo usoreshwa.
Inyungu isoreshwa
Umusoro ku nyungu y’ubukode ucibwa ku buryo bukurikira:
1° inyungu ikomoka ku mazu akodeshwa yose cyangwa akodeshwa igice;
2° inyungu ikomoka ku bikorwa byongerewe ku nzu bikodeshwa byose cyangwa hakodeshwa igice cyabyo;
3° ikindi gikorwa cyose gishobora kuba giturukaho inyungu y’ubukode.
Ibarwa ry’umusoro
Inyungu isoreshwa iboneka hamaze kuvanwa mirongo itanu ku ijana (50 %) ku nyungu mbumbe afatwa nk’ayo umusoreshwa akoresha mu bikorwa byo gufata neza umutungo we utimukanwa ukodeshwa.
Iyo umusoreshwa yerekanye icyemezo cy’uko yishyura inyungu ku nguzanyo yahawe na banki kugira ngo yubake cyangwa agure umutungo utimukanwa ukodeshwa, inyungu isoreshwa igaragazwa havanwa mu nyungu mbumbe mirongo itatu (30 %) bifatwa nk’amafaranga akoreshwa no gufata neza uwo mutungo hakiyongeraho inyungu ku nguzanyo ya banki yishyuwe guhera igihe ubukode bwatangiriye.
Igipimo cy’umusoro
Igipimo cy’umusoro ku nyungu y’ubukode kibarwa ku buryo bukurikira:
1° ku mubare w’amafaranga y’ubukode ku nzu ku mwaka ari hagati ya Frw 1 kugera ku bihumbi Frw 180.000 gishyizwe kuri zero ku ijana (0%);
2° ku mubare w’amafaranga y’ubukode ku nzu ikodeshwa ku mwaka ari hagati ya Frw 180,001 na FRw 1,000,000 gishyizwe kuri makumyabiri ku ijana (20 %);
3° ku mubare w’amafaranga y’ubukode ku nzu ikodeshwa ku mwaka ari hejuru ya Frw 1,000,000 gishyizwe kuri mirongo itatu ku ijana (30 %).
Imenyesha ry’umusoro
Imenyesha ry’umusoro rigomba gutanga ibisobanuro birambuye byerekeye inzu ikodeshwa hamwe n’ibindi bikorwa biyongerera ubwiza n’agaciro harimo ndetse n’umusoro wabazwe na nyir’ubwite ubwe. Imenyesha ry’umusoro rigomba kuba ririho umukono w’umusoreshwa.
Itangwa ry’umusoro
Umusoro ubarwa n’umusoreshwa ubwe ugomba kwishyurwa urwego rw’ibanze inzu ikodeshwa cyangwa ibindi bintu byongereweho nabyo bikodeshwa bibarizwamo bitarenze ku itariki ya 31 Werurwe mu mwaka usoreshwa ukurikiraho.
B. URUTONDE RW’AMAHORO N’ANDI MAFARANGA YAKIRWA N’AKARERE
A. MU ISOKO RY’ITERAMBERE RYUBATSWE
UBWOKO | IGICIRO | IGIHE |
1. Imyenda | 8.000 frw/stand | Ukwezi |
2. Ubuconsho | 8.000 frw “ | “ |
3. Inkweto | 8.000 frw “ | “ |
4. Ibihingwa ngandurarugo | 6.000 frw “ | “ |
5. Imboga n’imbuto | 6.000 frw “ | “ |
6.Ubukorikori (Inzugi,amadirishya, ………..) | 5.000 frw “ | “ |
7. itabi ry’ibibabi,…………………………. | 5.000 frw “ | “ |
NB: Aya mahoro yakwa abacuruzi.
B. MU ISOKO RITUBATSE
a. Ahafatwa nk’umujyi
UBWOKO | IGICIRO | IGIHE |
1. Imyenda | 4.000 frw/stand | Ukwezi |
2. Ubuconsho | 4.000 frw “ | “ |
3. Inkweto | 4.000 frw “ | “ |
4. Ibihingwa ngandurarugo | 3.000 frw “ | “ |
5. Imboga n’imbuto | 3.000 frw “ | “ |
6.Ubukorikori (Inzugi,amadirishya,kwogosha…..) | 2.000 frw “ | “ |
7. itabi ry’ibibabi,…………………………. | 2.000 frw “ | “ |
b. Ahafatwa nk’udusantire tw’ubucuruzi
UBWOKO | IGICIRO | IGIHE |
1. Imyenda | 2.000 frw/stand | Ukwezi |
2. Ubuconsho | 2.000 frw “ | “ |
3. Inkweto | 2.000 frw “ | “ |
4. Ibihingwa ngandurarugo | 2.000 frw “ | “ |
5. Imboga n’imbuto | 2.000 frw “ | “ |
6. Ubukorikori (Inzugi, amadirishya, kwogosha…..) | 1.000 frw “ | “ |
7. Itabi ry’ibibabi, | 1.000 frw “ | “ |
URUTONDE RW’AMAHORO N’ANDI MAFARANGA YAKIRWA N’AKARERE
S/N° | Ubwoko bw’amahoro | Aho igikorwa giherereye | FRW | Icyongerwaho |
01 | Amahoro kuri Parking | - | 30.000 frw/mois | Agences de voyage/Ponctuel |
02 | Amahoro ya Gare/Parking rusange | - | 60.000 frw/mois | Gare routiere |
03 | Ubukode bw’ubutaka | - Ubutaka butuweho - Ubutaka bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi burengeje 2ha | - | - Ubwishyu buzajya bushingira ku cyangombwa cya burundu |
04 | Ubukode bw’ubutaka bwa Leta bukorerwamo ubuhinzi | Aho ariho hose mu Karere ku butaka | 150 frw/m2 | Icyatamurima |
05 | Ubukode bw’ubutaka ahacukurwa kariyeli | - | 30 frw/ m² |
|
06 | Amahoro y’isuku rusange | -Ahafatwa nk’umujyi | 6.000 frw/mois | Campanie n’ibigo by’imari ni ibihumbi cumi ku kwezi, |
- Udusantire twa Kinazi,Buhanda,Byimana, Gitwe,Ntenyo,
Kebero,Vunga,Mutara,Kigoma,Gitisi na Kibingo.
- Ahandi hose |
5.000 frw/mois
3.000 frw
1.000 frw/mois | |||
07 | Gushyingira ku munsi utandukanye n’uwagenwe | - | 10.000 frw | Mu mirenge yose |
08 | Gutanga ibyangombwa by’umutungo utimukanwa | -Guhindura izina
Kwandikisha,guhanagura,kuvugurura cg kwimura ubugwate bw’umwenda
| 20.000 frw
1.200 frw |
|
09 | Icyemezo cyo gusana,kuvugurura inyubako cg kubaka uruzitiro | -Ahafatwa nk’umujyi
-Ahasigaye hose | 5.000 frw
1.200 frw | Rahango,Kinazi,Buhanda,Gitwe,Byimana na Ntenyo. Ahasigaye hose
|
10 | Uruhushya rwo kubaka | - | 20.000 frw 40.000 frw 60.000 frw | 0 - 100 m² 100 – 500 m² + 500 m² |
11 | Gutera imbago ku bibanza (bornage) | - | 35.000 frw
| -Ikibanza cya bornes 4 -Hejuru ya bornes 4, buri borne yiyongeyeho yishyurwa 2.000 frw |
12 | Guhindura cg gusaba icyemezo cy’ubukode gishya ku mubitsi w’impapuro z’ubutaka | - | 5.000 frw |
|
13 | Gusaba gukorerwa igishushanyo cyerekana imbago,ishusho n’ubuso bw’ikibanza | - | 10.000 frw |
|
14 | Guhinduza izina cg imigabane muri sosiyeti |
| 20.000 frw |
|
15 | Icyemezo cyo kubaka no gupimirwa ikibanza mu midugudu yo mu cyaro |
| 5.000 frw |
|
16 | Inyandiko z’irangamimerere zashyizweho umukono na Noteri |
| 3.000 frw |
|
17 | Kopi y’inyandiko y’irangamimerere |
| 2.400 frw |
|
18 | Inyandiko ihinnye y’irangamimerere |
| 1.200 frw |
|
19 | Icyemezo cy’uko umuntu akiriho |
| 1.200 frw |
|
20 | Icyemezo cy’indangamuntu/ A.I.C |
| 500 frw |
|
21 | Icyemezo cy’amavuko/A.N |
| 500 frw |
|
22 | Icyemezo cy’uko umuntu yashyingiwe/A.M |
| 500 frw |
|
23 | Icyemezo cy’uko umuntu atashyingiwe/A.C |
| 500 frw |
|
24 | Kwemeza inyandiko bikozwe n’umukozi ubifitiye ububasha |
| 1.500 frw |
|
25 | Ihamya ry’amasinyatire ari ku nyandiko |
| 2.000 frw |
|
26 | Gushyira umukono wa Noteri kuri sitati |
| 5.000 frw |
|
27 | Gushyira umukono wa Noteri ku masezerano ayo ariyo yose |
| 2.000 frw |
|
28 | Servisi yo kugurisha mu cyamunanara imitungo itimukanwa |
| 5.000 frw |
|
29 | Agatabo ko gushyingirwa |
| 1.500 frw |
|
30 | Ibindi byemezo bitangirwa mu ma servisi ku rwego rw’Akarere cg umurenge bitagaragaye |
| 1.500 frw |
|
31 | Uruhushya rwo kubumba,gutwika amakara,amatafari n’amategura |
| 10.000 frw/an |
|
32 | Icyapa cyamamaza ibikorwa cg imirimo ibyara inyungu | - Iyo cyanditse ku ruhande rumwe - Ku mpande zombi | 10.000 frw/ m²
20.000 frw/ m² |
|
33 | Kwamamaza kwa za company hakoreshejwe ibimodoka n’indangururamajwi ahantu hahurira abantu benshi |
| 30,000RWF /Kumunsi. |
|
34 | Gusiga amarangi kunzu yamamaza ibigo by ubucuruzi |
| 80,000RWF/an | Tigo, MTN, Airtel BRARIRWA, etc |
| Banderole yanditseho ubutumwa bumenyekanisha igikorwa | - | 10.000 frw/jour |
|
34 | Ibyapa byamamaza hakoreshejwe ikorana buhanga | - | 100.000 frw/an |
|
36 | Plake y’igare | - | 1.000 frw |
|
37 | Umunara w’itumanaho cg w’insakazamajwi | - | 2.000 frw/m y’ubujyejuru |
|
38 | Umunara ushinze ku nyubako cg ikindi kintu | - | 1.000 frw/m y’ubujyejuru bw’icyo kintu |
|
39 | Ubwikorezi bwa kariyeri no ku mashyamba |
| 1.000 frw/tonne 3.000 frw 5.000 frw 10.000 frw
| - Camionnette (1T) -Daihatsu(3T) -Ben/fusso(5T) -10pneus(10T) |
|
|
|
|
|
NB: - Amahazabu ku muntu wakerewe kwishyura angana na 10% y’amafaranga yose yagombaga kwishyura, hiyongereyeho 1.5% y’inyungu y’ubukererwe kuri buri kwezi.
C. ANDI MAHORO N’IMISORO
Nk’uko biteganywa mu itegeko N°17/2002 ryo kuwa 10/05/2002 rishyiraho inkomoko y’imari n’umutungo by’Uturere n’Imijyi kandi rigena imikoreshereze yabyo nkuko ryahinduwe kandi ryuzuzwa n’Itegeko 33/2003 ryo kuwa 06/09/2003, Akarere ka Ruhango gateganya ibipimo bimwe mu bipimo by’imisoro n’amahoro ku buryo bukurikira :
UBWOKO | IGICIRO | ICYONGERWAHO |
| ||
Ubukode bw’imirima y’Akarere | 3.000 frw/an | Kuri bloc mu bishanga bitunganije |
| ||
Gukodesha salle nini y’Akarere | 100.000 frw/ku munsi |
|
| ||
Gushinga icyapa cyamamaza | 20.000 frw/m² |
|
| ||
Gukodesha salle ntoya y’Akarere | 75.000 frw/ ku munsi |
|
| ||
Kugura ibitabo bikubiyemo amategeko y’amasoko | Ibi biterwa n’umubare wa paji igize igitabo. | 1 page = 100 frw
|
| ||
Amahoro ku itungo rirerire ryaje mu isoko/Inka. | 3.000 frw/inka iguzwe | - Inka yose yinjiye.
|
| ||
Amahoro ku itungo rigufi ryinjiye mu isoko | 500 frw/itungo rigufi |
|
| ||
Amahoro ku biguruka (inkoko n’ibindi byaje mu isoko Byazanywe n’abagamije kubicuruza) | 100 frw | Inkoko imwe yaranguwe kdi ipakiwe |
| ||
Inka ibazwe | 2.500 frw/inka |
|
| ||
Itungo rigufi ribazwe | 500 frw |
|
| ||
Amahoro y’isuku ku nka yose yinjiye mu isoko. | 300frw | Inka imwe. | |||
Amahoro y’isuku ku ihene yaje mu isoko | 100 frw | Ihene imwe | |||
ANDI MAHORO YAKIRWA MU KARERE
Ubwoko bw’igikorwa | Igiciro ahafatwa nk’umujyi | Igiciro ahafatwa nk’icyaro | Icyongerwaho |
Ipatanti ku kinamba | 30.000 frw/an | 20.000 frw/an |
|
Ubukode bw’ ikibanza + amahoro y’isuku kuri parking ya motos na velos-moteurs | 30.000 frw/ku kwezi | 20.000 frw/ku kwezi | Usora ni Association y’abatwara Motos
|
Gukodesha ikibanza + amahoro y’isuku kuri parking y’amagare | 10.000 frw/ku kwezi | 6.000frw/ku kwezi | Usora ni association kandi izo parking ahafatwa nk’umujyi ziri mu nkengero zawo (Route-Gitisi na Route-Ntongwe). |
Ubukode bw’amazu y’Akarere |
| 30.000 frw/ku kwezi mu mirenge(Byimana, Kabagari,Kinazi) | Inzu imwe mu mujyi wa Ruhango/Nyamagana : 50.000 frw/mois |
Ikodeshwa na banki y’Abaturage iri mu kagali ka Rwoga : 100,000RWF/ ku kwezi | |||
Ubukode ku mazu yo mu isoko. | Kuva kucyumba No 1- ku cyumba No 20
Kuva kucyumba No 21- ku cymba No 40
Kuva kucyumba No 41- ku cymba No 80
Kuva kucyumba No 81- ku cymba No 100 |
| Ubukode bwaba ibihumbi icumi(10,000 RWF) |
|
Ubukode bwaba ibihumbi makumyabiri,(20,000 RWF) | ||
|
Ubukode bwaba ibihumbi icumi(10,000 RWF) | ||
|
Ubukode bwaba ibihumbi cumi na bitanu(15,000 RWF)
| ||
Phase ya gatatu igizwe n’igorofa. | Niveau yo hejuru. | 100,000RWF | |
Imiryango No: 11,12,13,21,22,23 | 120,000RWF | ||
Umuryango No1 | 100,000 RWF | ||
Umuryango No2 | 80,000 RWF | ||
Umuryango No3 | 40,000 RWF | ||
Umuryango No5 | 40,000 RWF | ||
Umuryango No6 | 40,000 RWF | ||
Umuryango No7 | 100,000 RWF | ||
Umuryango No8 | 40,000 RWF | ||
Umuryango No9 | 40,000 RWF | ||
Ubukode bw’ubutaka buteyeho umunara w’itumanaho | 80 frw/1m² | 80 frw/1m² |
|
Ipatanti ku Ikusanyirizo ry’ibinyobwa | 100.000frw/mu mwaka | 80.000 frw/mu mwaka |
|
Ipatanti ku Ihahiro rusange | 80.000 frw/ mu mwaka | 60.000 frw/mu mwaka |
|
Ipatanti ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro | 300,000RWF /an |
|
|
Ipatanti itangwa ku bucukuzi na exploitation ya kariyeli | 90,000RWF/an |
|
|
Ipatanti kubyuma byifashisha mu gushya | 40.000RWF |
|
|
Ipatanti ku ivuriro ryigenga | 40.000 frw/ mu mwaka | 20.000 frw/ mu mwaka |
|
Ipatanti kuri agence de transport (Bureau) | 150.000 frw/an | 150.000 frw/an |
|
Ipatanti kuri station ya essence (Bureau) | 250.000 frw/an | 250.000 frw/an |
|
Icyangombwa cyo gusarura ishyamba | 5.000 Frw | 5.000 frw |
|
5.IBYEMEZO BITANGWA N’AKARERE
UBWOKO | IGICIRO | ICYONGERWAHO |
Icyemezo cy’uriho cg uwapfuye | 1.200 frw |
|
Icyemezo cyo kujya mu mahanga | 1.200 frw |
|
Icyemezo cy’ingwate | 3.000 frw |
|
Icyemezo cy’umushahara | 3000RWF |
|
Icyemezo cy’umutungo | 3.000 frw |
|
Icyemezo cy’inkwano | 3.000 frw |
|
Inyandiko y’ivuka (Acte de naissance) | 3.000 frw |
|
Inyandiko yemera umwana (Acte d’adoption) | 3.000 frw |
|
Inyandiko yo gushyingirwa (Acte de mariage) | 3.000 frw |
|
Icyemezo cyo kugura kawa | 35.000 frw |
|
Inyandikomvugo itangwa n’umugenzuzi w’umurimo yoherezwa mu Rukiko n’uwayisabye | 2.500 frw |
|
Icyemezo gitangwa n’Umugenzuzi w’umurimo cyemeza ko uwagisabye atari umukoresha cyangwa ko nta bakozi afite | 10.000 frw |
|
Icyemezo cy’amakoperative | 1.200 frw |
|
|
| Icyemezo kimara ukwezi |
Icyemezo cyo gutwara amakara, inkwi, amabuye, imicanga, imbaho : CAMIONNETTE DAIHATSU, DYNA CAMION BEN, FUSO Camion 10 pneus et plus |
15.000 frw 20.000 frw 30.000 frw 60.000 frw
|
|
.
| Ibihano byo kubaka cyangwa gusana inzu utabiherewe uruhushya |
10, 000FRW/Icyaro 100 ,000FRW/Ahafatwa nk’umujyi |
|
|
|
|
|
9 |
Amendes ku nyubako zo mu cyaro nshya ziri mu kajagari(ahataragenwe umudugudu) | 20.000 frw bakanasenyerwa |
|
|
|
|
|
NB:
- Amahoro y’isuku yishyurwa buri kwezi, agomba gushyikirizwa Akarere
bitarenze itariki ya 5 y’ukwezi gukurikira;
- Umuntu wese wishyura ipatanti agomba kwishyura n’amahoro y’isuku.
10. AMAHAZABU ATANDUKANYE (AMENDES)
Nk’uko biteganywa mu itegeko N°17/2002 ryo kuwa 10/05/2002 rishyiraho inkomoko y’imari n’umutungo by’Uturere n’Imijyi kandi rigena imikoreshereze yabyo nkuko ryahinduwe kandi ryuzuzwa n’Itegeko 33/2003 ryo kuwa 06/09/2003, Akarere ka Ruhango gateganya ibipimo bimwe mu bipimo by’imisoro n’amahoro ku buryo bukurikira
UBWOKO BW’ICYAHA | AMAFARANGA/IKINDI GIHANO | ||
Kutitabira gahunda za Leta (Irondo,umuganda,inama,ubuhinzi,kudacukura ingarani……..) | 5.000 frw | ||
Gukererwa gufata ibyangombwa | 2.000 frw
| ||
Kuzerereza inka ku gasozi | 10.000 frw/inka imwe
| ||
Kugira imbwa n’injangwe bidakingiye | 5.000 frw/imwe
| ||
Kudakingiza amatungo/Inka | 5.000 frw/inka imwe
| ||
Kudakorera kawa | 100 frw/igiti kimwe
| ||
Urutoki rudakoreye | 5.000 frw ku murima
| ||
Kudakorera umuhanda uturiye | 500 frw/10m uturiye
| ||
Abangiza imihanda | 5.000 frw/m yangijwe
| ||
Abagendesha amagare kuri kaburimbo mu mujyi wa Ruhango | 5.000 frw/uko afashwe | ||
Kugendesha amagare adafite itara n’inzogera ku muhanda w’ibitaka . | 3.000 frw/uko afashwe | ||
Inzererezi | Gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro | ||
Kunywekesha inzoga mu masaha y’akazi | 10.000frw/Akabari cg Bar bifunguye. | ||
Kunywa inzoga mu masaha y’akazi | 3.000 frw/ufashwe/ uretse muri za hotels na motel | ||
Gukora ibiyoga bibujijwe byangiza ubuzima. | 300.000 frw, ku muntu ubikora bikanamenwa. | ||
Gufatwa ubinywa | 5.000 frw, bikamenwa
| ||
Gufatwa ubyikoreye | 50.000 frw, bikamenwa | ||
Kutagira icyangombwa cyo kubumba amatafari n’ amategura (Amatanura) | 100.000 fr, bigafatirwa
| ||
Kubaga amatungo adapimwe na vétérinaire: - Inka - Amatungo magufi |
50.000 frw Igatabwa 10.000 frw Igatabwa | ||
Amande ku muntu unyereje itungo mu isoko ritishyuye | Irirerire | 10.000RWF | Akanishyura umusoro |
irigufi | 3.000RWF | Akanishyura umusoro | |
Ihazabu ku muntu wese ubangamiye igikorwa cy’isoresha ku bakozi b’urwego rw’ibanze babiherewe ububasha | 50.000 frw |
| Hose ahakorewe icyaha |
Ibihano Ku Byaha Byangiza Ibidukikije:
No | UBWOKO BW’ICYAHA | IBIHANO BICIBWA KURI BURI CYAHA |
Ikorwa n’ikoreshwa ry’amasashe | ||
1 | Gucuruza no gucururiza mu masashe atemewe | 50.000 Frw+ kwamburwa amasashe |
2 | Gutwara mu masashe atemewe | 5.000 Frw no kwamburwa amasashe |
3 | Gutumiza amasashe atemewe | 300.000 Frw no kwamburwa amasashe |
4 | Gukora amasashe atemewe | 500.000 Frw no kwamburwa amasashe |
Ubucukuzi butemewe | ||
5 | Gucukura amabuye y’agaciro utabifitiye uburenganzira | 2.500.000 Frw+kwamburwa ibyo yacukuye |
6 | Gucukura amabuye yo kubaka utabifitiye uburenganzira | 500.000 Frw amabuye agatezwa cyamunara |
7 | Gucukura imicanga utabifitiye uburenganzira | 100.000 Frw umucanga ugatezwa cyamunara |
8 | Gucukura laterite nta ruhushya | 50.000 Frw laterite igatezwa cyamunara |
9 | Gucukura ibumba nta ruhushya | 50.000 Frw ibumba rigatezwa cyamunara |
Kwangiza amashyamba no gukoresha nabi ibiyakomokaho | ||
10 | Gutwika amakara nta burenganzira | 50.000 Frw no kwamburwa ibyo yatwitse |
11 | Gutwara ibikomoka ku mashyamba nta ruhushya | 50.000 Frw no kwamburwa ibyo atwaye |
12 | Gutema ibiti mu ishyamba rya Leta | 5.000 Frw kuri buri giti kandi akacyamburwa |
13 | Gutema ibiti birenze ibyo ufitiye uburenganzira | 2.000 Frw kuri buri giti kandi akabyamburwa |
14 | Gutema ibiti biteze nta ruhushya | 5.000 Frw kuri buri giti kandi akacyamburwa |
15 | Gutwika amatafari hakoreshejwe ibiti nta ruhushya | 100.000 Frw + Kwamburwa ibyatwitswe |
Ibijyanye n’isuku | ||
16 | Kwituma no kwihagarika ahatabigenewe | 5.000 Frw |
17 | Gucira,guta ikimyira n’indi myanda ikomoka ku mubiri ahabonetse hose | 2.000 Frw |
18 | Guca ahatemewe mu busitani butunganyijwe | 5.000 Frw |
19 | Kwangiza ibiti biri mu busitani butunganyijwe | 5.000 Frw kuri buri giti |
20 | Kumena imyanda yo mu ngo mu muhanda n’ahandi hatemewe | 10.000 Frw + Kubikuraho |
21 | Kumena imyanda yo mu nyubako z’ubucuruzi mu muhanda n’ahandi hatemewe | 50.000 Frw +Kubikuraho. Iyo ari imyanda ifite uburozi akurikiranwa mu nkiko |
22 | Kumena imyanda yo mu ruganda mu muhanda n’ahandi hatemewe | 300.000 Frw +Kubikuraho. Iyo ari imyanda ifite uburozi akurikiranwa mu nkiko |
23 | Kutagira ingarane | 5.000 Frw |
24 | Urugo rudafite umusarane | 10.000 Frw |
25 | Kutagira aho gushyira imyanda ku nzu z’ubucuruzi | 20.000 Frw mu mujyi na 10.000 Frw mu cyaro |
26 | Kutagira aho gushyira imyanda ku mahoteli, resitora n’inyubako zitekera abantu benshi | 50.000 Frw |
27 | Resitora cyangwa akabari bidafite isuku | 20.000 Frw + Kuhafunga |
28 | Resitora cyangwa akabari bidafite umusarane | 20.000 Frw + Kuhafunga |
29 | Kumena amazi y’umwanda aturuka mu rugo ahatabugenewe | 10.000 Frw |
30 | Kumena amazi y’umwanda aturuka mu bigo by’ubucuruzi ahatabugenewe | 50.000 Frw. Iyo amazi afite uburozi akurikiranwa mu nkiko |
31 | Kumena amazi y’umwanda aturuka mu ruganda ahatabugenewe | 300.000 Frw. Iyo amazi afite uburozi akurikiranwa mu nkiko |
32 | Kwangiza poubelle rusange | 5.000 Frw +Ayo gusanisha poubelle yangijwe |
33 | Kumena imyanda idatandukanijwe mu kimoteri rusange | 30.000 Frw |
Ibijyanye no gutwika | ||
34 | Gutwika imyanda yo mu rugo hatubahirijwe amategeko abigenga | 10.000 Frw |
35 | Gutwika mu murima (Ibiyorero) | 10.000 Frw |
36 | Gutwika imyanda yo mu nyubako z’ubucuruzi hatubahirijwe amategeko abigenga | 50.000 Frw. Iyo ari imyanda ifite uburozi akurikiranwa mu nkiko |
37 | Gutwika imyanda yo mu ruganda bidakorewe ahagenwe n’inzego zibishinzwe | 100.000 Frw. Iyo ari imyanda ifite uburozi akurikiranwa mu nkiko |
Ibijyanye no gufata neza ubutaka | ||
38 | Kutarwanya isuri mu isambu ye | 5.000 Frw |
39 | Kwangiza imirwanyasuri | 10.000 Frw |
Kwangiza ibishanga, imigezi,inzuzi n’inkengero zabyo | ||
40 | Guhinga mu bishanga bikomye | 200.000 Frw +Gukuraho ibyahinzwe |
41 | Kubaka mu gishanga | 5.000.000 Frw + Gukuraho ibyubatswe no gusubiranya ahangijwe |
42 | Kubaka ikiraro mu gishanga | 100.000 Frw + Gukuraho ikiraro |
43 | Kuragira inka mu gishanga n’inkengero z’ikiyaga cyangwa umugezi | 20.000 Frw kuri buri tungo ryaharagiwe +Gusubiranya ahangijwe |
44 | Guhinga mu nkengero z’umugezi ku ntera itemewe | 50.000 Frw + Kurandura ibyahinzwe |
45 | Kubaka mu nkengero z’umugezi ku ntera itemewe | 5.000.000 Frw + Gukuraho ibyubatswe no gusubiranya ahangijwe |
46 | Kubaka mu nkengero z’ikiyaga mu ntera itemewe | 1.000.000 Frw + Gukuraho ibyubatswe no gusubiranya ahangijwe |
48 | Kubumbira no gutwikira amatafari mu bishanga | 300.000 Frw + Gukuraho ibikorwa |
49 | Gucukura mu bishanga nta burenganzira | 300.000 Frw +Kwamburwa ibyacukuwe |
Ibindi byaha | ||
50 | Guturitsa intambi nta ruhushya | 100.000 Frw |
51 | Kunywera itabi mu ruhame | 5.000 Frw |
52 | Kwica cyangwa gukomeretsa inyamaswa zo mu gasozi nta burenganzira | 100.000 Frw no kwamburwa inyamaswa yishe. Iyo ari inyamaswa yo muri pariki cyangwa ibyanya birinzwe akurikiranwa mu nkiko. |
53 | Kubaka nta cyemezo cy’isuzumangaruka ku bidukikije (EIA certificate) ku bikorwa bigomba gukorerwa iyi nyigo | 1.000.000 Frw + Gukuraho ibyubatswe |
Umusozo: Ibi bipimo bishobora guhinduka igihe cyose hasohotse irindi tegeko rishya,iteka cyangwa se andi mabwiriza bihindura ibyari bisanzwe.
GAKUBA Didier
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango