1. IBIKORWA BY’UBUHINZI BIRI MU MIHIGO Y’AKARERE
Mu Karere ka Ruhango dufite imihigo 3 ijyanye no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’imihigo ibiri ijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi. Mu mihigo ijyanye no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi harimo umuhigo wo kongera umusaruro ku buso hakoreshwa inyongeramusaruro (ifumbire mvaruganda(DAP, NPK17.17.17, UREA) ifumbire y’imborera, imiti yica udukoko turwanya indwara z’ibihingwa ), ibi bikajyana no gukangurira abahinzi guhingira igihe, gutera ku mirongo n’ibindi….
UKO INYONGERAMUSARURO ZIGERA KU BUHINZI
Izo nyongeramusaruro zigera ku bahinzi hakoreshejwe gahunda y’iyamamazabuhinzi ‘‘TWIGIRE MUHINZI Extension Model’’ aho abahinzi bibumbiye mu matsinda ya twigire muhinzi y’abahinzi bari hagati ya 15 na 20 bafashwa n’umujyanama w’ubuhinzi kuzuza liste ya Twigire Muhinzi ifatwa nka Nkunganire ikagezwa ku Mudugudu no ku Kagari kugira ngo hasuzumwe niba ikoze neza nyuma ikagezwa ku mucuruzi w’inyongeramusaruro, nawe akishyurwa n’umuturage havuyemo nkunganire akabona kumuha izo nyogeramusaruro(ifumbire n’imbuto).
Ibihingwa byunganirwa ku ifumbire:
Ibihingwa byatoranijwe (imyumbati, ibigori, Ibishyimbo, soya, urutoki, umuceri) n’imboga
Undi muhigo ujyanye no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ni uguhuza ubutaka ku bihingwa byatoranijwe (imyumbati, ibigori, ibisyimbo, umuceri, soya, kuvugurura urutoki)
IMBONERAHAMWE IGARAGAZA INTEGO N’IBYO TUMAZE KUGERAHO MU MIHIGO Y’UBUHINZI
GUHUZA UBUTAKA
S/N | UMUHIGO | INTEGO (Ha) | IBYAGEZWEHO(Ha) | % |
1 | IMYUMBATI | 10000 | 3714 | 37,14 |
2 | IBIGORI | 4380 | 2051 | 46,83 |
3 | IBISHYIMBO | 14985 | 9767 | 57,83 |
4 | UMUCERI | 1400 | 1120 | 80 |
5 | SOYA | 1665 | 955 | 57,36 |
6 | KUVUGURURA URUTOKI | 1600 | 1302 | 81,38 |
Imihigo ijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi Akarere ka Ruhango kiyemeje gukangurira abahinzi guhingisha imashini ku buso bungana na 280 Ha uyu muhigo ukaba ushyirwa mu bikorwa hakoreshejwe imashini z’Akarere zunganirwa n’iza MINAGRI, uyu muhigo tukaba tuwobonamo igisubizo, kuko abahinzi bahingira igihe kandi igishoro mu buhinzi kigabanuka bityo bigatuma binjiza amafaranga menshi ku musaruro abahinzi babona.
Undi muhigo ujyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi ni umuhigo wo kunganira abahinzi kubona ibikoresho byo kuhira ku buso buto i musozi (small scale irrigation tool kit subsidy). Uyu muhigo nawo tuwubonamo igisubizo ku bijyanye n’iterambere ry’umuturage kuko abahinzi iyo bmaze kubona ibyo bikoresho bashobora guhinga igihe cyose cyane cyane mu gihe cy’izuba, ubu twahize gufasha abahinzi kuri 35 ha ariko imibare tumaze kubona y’abashaka kunganirwa turabona bazuhira kuri 71.5 Ha
Ibikoresho bihabwa abahinzi muri iyi gahunda ni imipira ikurura amazi moteurs(pumps), rain gun n’ibindi bitewe n’ibyo umuhinzi yifuza. Amafaranga akoreshwa muri ibi bikorwa atangwa na MINAGRI nka earmarked fund
Mu Karere ka ruhango habarwa ubuso bungana 2298 Ha bw’ibishanga muri ibi bishanga ibyatunganijwe babarirwa 887 Ha , ibi bishanga byatunganijwe n’abafatanyabikorwa banyuranye harimo MINAGRI, WHH, RSSP Muri ibi bishanga byatunganijwe hahingwamo ibihingwa byatoranijwe cyane cyane umuceri , ibigori, ibishyimbo na soya), ibitaratunganyijwe nabyo bifitiwe gahunda yo gutunganywa na RAB ariko mu gihe tugitegereje ko bitunganywa bisanzwe bihingwamo ibihingwa byatoranijwe kandi ibyinshi bikorerwamo’ n’amakoperative y’ubuhinzi agera kuri 89.
Ibikorwa remezo byo mu buhinzi habonekamo amazu y’ubwanikiro bugamije guteza kongerera ubwiza n’agaciro umusaro aha tukaba dufite ubwanikro 10 bw’ibigori na 15 bw’umuceri, ubuhunikiro nabwo dufite bumwe bwubatswe na UGAMA.
Ubwanikiro bw’ibigori bwubatswe ku nkunga ya MINAGRI, ubwanikiro bw’umuceri bwubakwa ku nkunga y’umushinga RSSP na WHH(Action Agro allemande).
Mu karere ka Ruhango muri uyu mwaka w’imihigo 2016/2017 twbonye inkunga ya MINAGRI yo kubyaza amaterasi kuri 230 Ha akazashirwamo ishwagara, ifumbire y’imborera n’imbuto y’imyumbati
Iyi gahunda yatangiye 2015 itangijwe na MINAGRI/RAB hatangwa imbutozatubuwe kuri 343.5 Ha mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’imbuto ryari ryatewe n’icyorezo cy’uburwayi bwa Kabore. Muw’2016 hatanzwe imbuto 231Ha mu ntangiriro za Gashayantare 2016 hongera gutangwa 51 Ha mu Kuboza 2016. Ikibazo kimbuto yakoreshwa mu kongera umusaruro w’ibijumba by’imyumbati(cassava tubers production) tubona cyakemuka nibura mu myaka 2 iri mbere. Kugira ngo dukomeze guhangana n’iki kibazo Akarere ka Ruhango kiyemeje gufasha abahinzi kabagezaho imbuto ingana 2,020,000 izaterwa kuri 202 Ha iyi mbuto yatangiye gutangwa kandi aho izajya hazashyirwaho ifumbire y’imborera n’ishwagara mu mirenge iri mu misozi miremire.
6.IBIHINGWA BYOHEREZWA MU MAHANGA
Mu bihingwa byoherezwa mu mahanga biboneka mu karere ka Ruhango, twavugamo cyane cyane ikawa na macadamia. Kugeza ubu akarere ka Ruhango gafite ibiti bya kawa bigera kuri 2 836 846 bihinze ku buso bungana na hegitari 1134. Ku bijyanye na kawa kandi gafite inganda zitonora kawa zigera kuri 6 arizo Mayaga Coffee, ARABICA, COCARU, COAKAMBU, MPANDA na MBUYE. Mumyaka ibiri ishize umusaruro wanyujijwe mu nganda wageraga kuri toni 223 mu mwaka wa 2015 na toni 239.24 mu mwaka wa 2016. Ku bijyanye na Macadamia kugeza ubu akarere ka Ruhango gafite hegitari 6 ziboneka mu murenge wa Ruhango.
Ku bijyanye n’imbuto, akarere ka Ruhango haracyakorwa ibarura ngo hamenyekane umubare n’ubuso nyabwo buhinzeho izo mbuto. Muri zo mbuto iziboneka muri aka karere ni avoka, amacunga, manderine hamwe n’imyembe.
fileadmin/templates/Document/Guhuza_ubutaka.pdf
3.Amabwiriza ya seasons 2017 AB_JULY_ 2016
4. USEFULL LINK
BY:MUNYAMPIRWA Francois
Umukozi Ushinzwe Ubuhinzi/Akarere ka Ruhango