Ruhango: Abashoramari basabwe kwihutisha ishoramari rigezweho mu rwego rwo guteza imbere Umujyi wa Ruhango

Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango bwagiranye inama nyunguranabitekerezo n'abashoramari batandukanye hagamijwe kongera ishoramari no kwihutisha iterambere ry'Umujyi wa Ruhango, by'umwihariko hibandwa ku mushinga wo gukomeza kubaka inyubako ya "Ruhango Car Park" ndetse no guteza imbere ibikorwa remezo by'ubucuruzi bijyanye n'icyerekezo cy'iterambere ry'Akarere.

Muri iyo nama, Ubuyobozi bw'Akarere bwerekanye amahirwe ari mu gushora imari mu Mujyi wa Ruhango, bushishikariza abikorera kubaka inyubako zigezweho kandi zujuje ibisabwa n'igishushanyombonera cy'Akarere cy'imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka (Master Plan). Byagaragajwe ko ishoramari riteguye neza rifite uruhare runini mu guteza imbere ubucuruzi, guhanga imirimo no kuzamura imibereho y'abaturage.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango yashimangiye ko ubufatanye hagati y'inzego za Leta n'abikorera ari inkingi y'iterambere rirambye ry'Umujyi wa Ruhango. Yasabye abashoramari gukomeza kugira uruhare rugaragara mu ishoramari rifite ireme kandi ryubahiriza amategeko n'ibiteganywa n'igishushanyombonera cy'Akarere.

Yagize ati: "Turasaba abikorera gukomeza kwitabira amahirwe y'ishoramari ari mu Karere ka Ruhango, bakihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga yabo kugira ngo tugire umujyi ugezweho, ukeye kandi ushobora gukurura ishoramari ryisumbuyeho. Ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza kubaba hafi no korohereza ibikorwa byose bigamije iterambere ry'Akarere n'abagatuye."

Abashoramari bitabiriye iyi nama bashimye ubufatanye buri hagati yabo n'Ubuyobozi bw'Akarere, biyemeza ko mu gihe gito bamwe bazaba barangije kubaka inyubako nshya zigezweho, mu gihe abandi bazavugurura izisanzwe kugira ngo zijyane n'icyerekezo cy'iterambere ry'Umujyi wa Ruhango.

Iyi gahunda yo kongera ishoramari no kuvugurura ibikorwa remezo iri mu ngamba z'Akarere ka Ruhango zigamije kubaka umujyi ufite isura nziza, worohereza ubucuruzi kandi uhangana ku rwego rw'indi mijyi y'u Rwanda, bityo ugatanga umusanzu ufatika mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

 

 

Back