Urubyiruko rwishimira gahunda bashyiriweho n'Ubuyobozi ngo ibafashe mu biruhuko
Akarere ka Ruhango katangije gahunda yo kwita ku rubyiruko ruri mu biruhuko igamije kurufasha gukoresha neza igihe cy'ibiruhuko binyuze mu bikorwa birwubaka mu myifatire, ubuzima n'iterambere. Ku rwego rw'Akarere, igikorwa cyo gutangiza iyi gahunda cyabereye mu Nzu Mberabyombi y'Akarere kuwa 24 Nyakanga 2026, gifite insanganyamatsiko igira iti "Inyitwarire myiza, Ubuzima bwiza." Cyitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, Ubuyobozi bw'Akarere, abagize Inama y'Umutekano Itaguye, abafatanyabikorwa barimo Berulo Foundation na Murengere, abayobozi batandukanye ndetse n'abahanzi barimo Bulldog na Papa Cyangwe.
Atangiza ku mugaragaro iyi gahunda, Guverineri Kayitesi Alice yasabye urubyiruko gukoresha ibiruhuko nk'umwanya wo kwiyungura ubumenyi, guteza imbere impano no kwimakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda. Yabashishikarije kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe, ibyaha n'izindi ngeso mbi, ahubwo bakarangwa n'ikinyabupfura, gukunda umurimo, gukoresha neza ikoranabuhanga no kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere ndetse n'ibyubaka Igihugu.
Guverineri Kayitesi yanibukije ababyeyi, abayobozi n'abafatanyabikorwa ko kurera no kurinda urubyiruko ari inshingano zisangiwe, abasaba gukomeza kubaba hafi no kubaha uburere n'ubujyanama bibafasha gufata ibyemezo byiza. Yagaragaje ko urubyiruko rufite uburere bwiza, ubuzima bwiza n'indangagaciro ari rwo musingi w'iterambere rirambye ry'Igihugu.
Iyi gahunda izajya ishyirwa mu bikorwa buri wa Mbere, buri wa Gatatu na buri wa Gatanu mu Mirenge yose y'Akarere ka Ruhango, ikaba izaba igizwe n'ibiganiro byubaka, ubukangurambaga ku buzima n'imyitwarire myiza, ibikorwa by'umuco, siporo n'imyidagaduro, hagamijwe gufasha urubyiruko gukoresha neza ibiruhuko no kwitegura ejo hazaza heza.
