Ruhango
Akarere ka Ruhango ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, kashyizweho n’Itegeko nº 29/2005 ryo ku wa 31/12/2005 rigena imiterere n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda.
Akarere ka Ruhango kagizwe n’icyahoze ari uturere twa Kabagali, Ntenyo, Ntongwe, n’Umujyi wa Ruhango.
Kagizwe n’imirenge 9, utugari 59 n’imidugudu 533. Ubukungu bw’Akarere ka Ruhango bushingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi.
9
Imirenge
59
Utugari
533
Imidugudu
628.8
Ubuso (Km2)
359,121
Abaturage (2022)
573
Ubucucike (Km2)
