IMYITEGURO Y’IGIHEMBWE CY’IHINGA "2027A" ISABA UBUFATANYE BW’INZEGO ZOSE
Ubwo hatangizwaga inama yo gutegura igihembwe cy'ihinga 2027A mu Karere kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, yitabiriwe n’inzego zitandukanye harimo RAB Muhanga Station – Cassava Program, abakozi b'Ishami ry'Ubuhinzi mu Karere, abafatanyabikorwa mu rwego rw'ubuhinzi ndetse n'abagoronome b'Imirenge. Iyi nama yari igamije guhuza imbaraga z'abafatanyabikorwa no gutegura uko igihembwe cy'ihinga 2027A kizashyirwa mu bikorwa neza kugira ngo umusaruro w'ubuhinzi urusheho kwiyongera.
Mu nama, hagarutswe ku byagezweho mu rwego rw'ubuhinzi mu mwaka wa 2025/2026, harebwa ibikwiye kunozwa ndetse hanategurwa ingamba zo gutuma imbuto n'ibindi bikenerwa mu buhinzi biboneka ku gihe. Hanasuzumwe intego z'igihembwe cy'ihinga 2027A, hibandwa ku kongera umusaruro binyuze mu gukoresha imbuto z'indobanure, kubahiriza ingengabihe y'ihinga no gukomeza ubufatanye hagati y'inzego zose zifite aho zihuriye n'ubuhinzi.
Mu ijambo rye, umuyobozi wayoboye inama yashimangiye ko imyiteguro inoze ari yo shingiro ry'umusaruro mwiza. Yagize ati: "Kugira ngo igihembwe cy'ihinga 2027A kizagende neza, tugomba gukorera hamwe, tugategura hakiri kare ibikenerwa byose, kandi buri rwego rugasohoza inshingano zarwo ku gihe. Ubufatanye ni bwo buzatuma tugera ku ntego twihaye zo kongera umusaruro no guteza imbere imibereho y'abaturage."
Inama yanzuye ko buri rwego rugomba gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yafashwe, by'umwihariko kwihutisha itegurwa n'ikwirakwizwa ry'imbuto, gukomeza ubukangurambaga ku bahinzi no gukurikirana ibikorwa byo mu murima hakurikijwe ingengabihe y'ihinga. Abitabiriye biyemeje gukomeza gukorana bya hafi kugira ngo igihembwe cy'ihinga 2027A kizarangwe n'umusaruro ushimishije ndetse kigire uruhare mu guteza imbere ubuhinzi n'ubukungu bw'Akarere ka Ruhango.
