Ruhango: Umuganura wizihijwe hibandwa ku kubaka umuryango Nyarwanda utekanye
Mu Midugudu itandukanye y’Akarere ka Ruhango hizihijwe Umunsi w’Umuganura, ku rwego rw’Akarere igikorwa kikaba cyabereye mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana, Umudugudu wa Mujyejuru I. Ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage bifatanyije kwishimira ibyagezweho, banaganira ku ngamba zafasha gukomeza kubaka umuryango mwiza, utekanye kandi uharanira iterambere.
Muri iki gikorwa hatanzwe ikiganiro ku mateka n’umuco w’Umuganura, hibandwa ku kamaro ko gukomeza kwimakaza indangagaciro Nyarwanda no kwirinda ibikorwa byose byangiza cyangwa bisenya umuryango. Abitabiriye bibukijwe ko umuryango ukomeye ushingira ku burere bwiza bw’abana, kubitaho no kubigisha indangagaciro zibafasha gukura ari abantu bafite inshingano kandi bagirira igihugu akamaro.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano zari kuri panel, abaturage basabwe kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye, birinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibindi bikorwa bishobora kuwusubiza inyuma, bakagira isuku, bagatekereza ku iterambere kandi bagakora cyane. Hanashimangiwe ko abaturage bakwiye gukomeza kugendera ku murongo uhamye w’imiyoborere n’icyerekezo gitangwa n’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu.
Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, maze ibibazo byabo bisubizwa n’abayobozi n’inzego z’umutekano. Mu myanzuro yagarutsweho, abaturage bashimangiye ko urubyiruko rukwiye gukomeza gusubizwa ku ndangagaciro Nyarwanda, kandi ko hakwiye gukomeza gushyirwa imbaraga mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ku buryo ibyaciwe bitongera kugaruka mu miryango no mu baturage.
