Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

INTEKO Z'ABATURAGE : Ubuyobozi bw’Akarere bwakanguriye abaturage gukomeza kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge no gushyira imbaraga mu burere bw’abana

Mu Tugari dutandukanye tw’Akarere ka Ruhango habereye Inteko z’Abaturage zahuje abaturage n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’inzego z’umutekano, aho baganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho myiza, umutekano n’iterambere ry’abaturage. Muri iki gikorwa, Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bagiranye ibiganiro n’abaturage bo mu Kagari ka Rwoga mu Murenge wa Ruhango ndetse n’ab’Akagari ka Mahembe mu Murenge wa Byimana, basabwa gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibibazo bibangamira imibereho myiza n’umutekano w’imiryango.

Mu butumwa bwatanzwe, Ubuyobozi bw’Akarere bwakanguriye abaturage gukomeza kwirinda no gutanga amakuru ku nzoga zitujuje ubuziranenge, kohereza abana bose ku ishuri no gukurikirana imyigire yabo. Ababyeyi basabwe kandi gufatanya n’abarezi mu kwita ku bana, kubaha uburere bukwiriye no kubafasha kugira imyitwarire iboneye. Abaturage kandi basabwe gukora cyane, kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo no kubahiriza inshingano zibafasha kubaka umuryango utekanye kandi utekereza ku hazaza.

Abaturage bashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu ku ngamba zafashwe mu guca inzoga z’“ibyuma”, bavuga ko ahantu henshi umutekano umaze kuba mwiza, amakimbirane mu miryango akaba yaratangiye kugabanuka, ndetse n’ibindi byaha muri rusange bikaba bigenda bigabanuka. Ibi, nk’uko abaturage babigaragaje, bituma imiryango ibasha gutuza no kwibanda ku bikorwa bibateza imbere.

Nyuma y’ibiganiro, abaturage bagejeje ku buyobozi ibibazo, ibyinshi muri byo birebana n’ubutaka, kandi ibyinshi bihita bihabwa ibisubizo. Ku bibazo bitakemukiye aho, Ubuyobozi bw’Akarere bwashyizeho itsinda rigizwe n’abakozi ku rwego rw’Umurenge n’Akarere, rizakomeza gukurikirana no gufasha mu gukemura ibibazo by’ubutaka. Ubuyobozi bwibukije abaturage ko bagomba kujya bataha bahawe igisubizo gikwiriye ku kibazo bagejeje ku buyobozi; mu gihe batanyuzwe n’igisubizo bahawe, bakaba basabwa kubimenyesha Ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo bubafashe kubona umurongo ukwiye wo kugikemura.