HATANGIJWE IBIZAMINI BYA LETA BISOZA AMASHURI ABANZA, ABAKANDIDA BARENGA IBIHUMBI BITANDATU BARABIKORA
Mu Karere ka Ruhango, kimwe n'ahandi hose mu Gihugu, hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w'amashuri wa 2025/2026. Ku rwego rw'Akarere, ibi bizamini byatangirijwe ku mugaragaro kuri santere ya G.S Munini mu Murenge wa Ruhango, ahahuriye abayobozi, abashinzwe uburezi n'abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo gukurikirana uko ibikorwa by'ibizamini bitangiye.
Muri uyu mwaka, Akarere ka Ruhango gafite abakandida 6,924 bakora ibi bizamini, barimo abahungu 3,015 n'abakobwa 3,909. Aba banyeshuri bakaba bakwirakwijwe kuri santere 28 zateguwe hirya no hino mu Karere kugira ngo ibizamini bikorwe neza kandi mu mutekano.
Ubuyobozi bw'Akarere bwashimiye abarimu, ababyeyi n'abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutegura abanyeshuri, bunabasaba gukomeza kubafasha kugira ngo bakore ibizamini batuje kandi bafite icyizere cyo gutsinda. Abanyeshuri na bo basabwe gukoresha neza ubumenyi bungutse mu gihe cyose bamaze biga.
Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu Karere ka Ruhango bizakomeza kugeza ku wa 09 Nyakanga 2026, aho biteganyijwe ko bizasozwa mu buryo bwiza nk'uko byatangiye, hubahirizwa amabwiriza n'ubuziranenge busabwa mu itangwa ry'ibizamini bya Leta.