INAMA NJYANAMA Y'AKARERE KA RUHANGO YEMEJE INGENGO Y'IMARI YA 2026/2027 IZIBANDA KU BIKORWAREMEZO NO GUTEZA IMBERE IMIBEREHO Y'ABATURAGE
Kuwa 28 Kamena 2026 Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Ruhango bateranye mu nama isanzwe, baganira ku ngingo zitandukanye zirebana n'iterambere ry'Akarere, by'umwihariko batora kandi bemeza ingengo y'imari y'umwaka wa 2026/2027.
Ingengo y'imari yemejwe ingana na Frw 36,740,843,281, ikazakoreshwa mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zigamije kwihutisha iterambere ry'Akarere no kuzamura imibereho myiza y'abaturage.
Mu by'ingenzi bizashyirwamo imbaraga muri uyu mwaka w'ingengo y'imari harimo kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo bitandukanye, guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, kongera umusaruro, no gukomeza gushyigikira ibikorwa bifasha abaturage kwihangira imirimo no kwiteza imbere. Iyi mihigo ihuzwa kandi n'ibyihutirwa igihugu cyihaye mu ngengo y'imari ya 2026/2027, aho ubuhinzi, ibikorwaremezo n'iterambere ry'ubukungu bikomeje gushyirwa imbere.
Abagize Inama Njyanama bagaragaje ko ishyirwa mu bikorwa ry'iyi ngengo y'imari rizashingira ku micungire myiza y'umutungo wa Leta, ubufatanye bw'inzego zitandukanye ndetse no gukomeza gushyira umuturage ku isonga mu bikorwa byose by'iterambere.
Iki gikorwa cyanitabiriwe n'intumwa za Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN), zikurikirana kandi zunganira inzego z'ibanze mu gutegura no gushyira mu bikorwa ingengo y'imari hagamijwe kugera ku ntego z'iterambere zirambye.