RUHANGO: ABAHINZI N’ABOROZI BAMAZE KUMENYA IBYIZA BY’ ubwishingizi
Leta yashyizeho gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, ibyo bigatuma abahinzi bakorana ubuhinzi n’ubworozi icyizere ko batazahomba, kuko ibihingwa n’amatungo biba byishingiwe.
Gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi– Mworozi ni gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ifite nkunganire ya Leta ya 40% ku kiguzi cy’ubwishingizi, yatangiye muri Mata 2019.
Muri gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2, 2024-2029) ubu biteganyijwe ko inguzanyo yava kuri 6% ikagera ku 10,4%.
Ibihingwa byishingirwa harimo umuceri, ibigori, ibirayi, imiteja, ibishyimbo, imyumbati, soya biri muri gahunda ya Tekana Muhinzi– Mworozi irishingiwe.
Ubwishingizi ku matungo harimo inka z’umukamo, ibimasa, inkoko, ingurube, Leta yishingira umuhinzi n’umworozi ku kigero cya 40%.
Abahinzi batandukanye mu karere bavuga ko ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi biha umuhinzi icyizere cyo gukorana umurava.
bagira bati: “Ibyiza byo gufata ubwishingizi, mbere na mbere umuhinzi aba afite icyizere ku bigo by’ubwishingizi ugiye gukorana na cyo, kuko akorana imbaraga mu byo akora kuko aba yizeye ko ibyo akora bifite icyerekezo, imbarutso yo gukora aba afite icyizere ahabwa n’ubwishingizi, ari umushoramari, ari kuri banki.
Kimwe mu byo abahinzi bishimira mu Karere by’umwiharko abahinga umuceri bavuga ko bose ubuiso bwabo bwamaze gushyirwa mu bwishingizi.
Mbere y’ubwishingizi ku bahinzi byari bigoye guhabwa inguzanyo muri banki kuko yafatwaga nk’utazagera ku ntego, ariko ubu nta banki itamwakira.”