Ruhango: Inama y’umutekano yaguye yafatiwemo ingamba zo kurushaho kubungabunga umutekano, isuku n’iterambere ry’abaturage

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwakoze inama y’umutekano itaguye yakurikiwe n’inama y’umutekano yaguye, yiga ku ngamba zigamije gukomeza kunoza imiyoborere no kwihutisha iterambere.

Abitabiriye inama baganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere imibereho y’abaturage, bibanda ku gukomeza isuku n’isukura mu Midugudu no ahahurira abantu benshi. Hibanzwe cyane ku kubaka no gusana ubukarabiro kugira ngo abaturage bakomeze gukurikiza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola no kwimakaza umuco w’isuku.

Inama yanashimangiye ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano bukomeza kugira uruhare rukomeye mu gukumira no kurwanya ibyaha. Abayobozi basabwe gukomeza ubukangurambaga bwo kwibutsa abaturage kwirinda icyaha icyo ari cyo cyose no gutanga amakuru ku gihe ku bibangamira umutekano.

Mu rwego rwo kubungabunga ituze rusange, hibukijwe ko amabwiriza agenga amasaha y’ikorwa ry’utubari agomba kubahirizwa, ndetse hafatwa ingamba zo gufunga utubari tutujuje ibisabwa n’amategeko.

Inama kandi yagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere, aho hagaragajwe ko ibikorwa 142 byateganyijwe biri gushyirwa mu bikorwa neza, bikaba bigaragaza ubushake n’ubufatanye bw’inzego zose mu rugendo rwo kugeza serivisi nziza ku baturage no kubaka iterambere rirambye.

Mu gusoza, abayobozi b’amafasi bibukijwe kurushaho gukorana no guhanahana amakuru ku gihe kugira ngo ibibazo by’abaturage bikemurwe vuba kandi mu buryo burambye. Bashishikarijwe gukomeza kwegera abaturage, kubatega amatwi no gushyira imbere ibisubizo byihuse ku bibazo bibugarije.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwongeye gushimangira ko umutekano, isuku, imiyoborere myiza n’iterambere ry’abaturage bikomeza kuba inkingi z’ingenzi mu rugendo rwo kubaka Akarere gateye imbere kandi gafite abaturage bafite imibereho myiza.

Back