Urubyiruko n’abatwara moto n’amagare bashishikarijwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Mu Karere ka Ruhango habaye ubukangurambaga bwo kwirinda no kurwanya ibyaha bwateguwe na Polisi y' u Rwanda ku bufatanye n’Akarere. Bwitabiriwe n’urubyiruko, abatwara moto n’amagare ndetse n’izindi nzego z’abaturage, hagamijwe kongera ubumenyi ku ruhare rwa buri wese mu kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.
Mu butumwa bwatanzwe, urubyiruko rwashishikarijwe kwigira ku mateka y’Igihugu, kuzirikana indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda no gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kwirinda ibyaha. Abatwara moto n’amagare na bo basabwe kwirinda ibiyobyabwenge, kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurushaho kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi kabo ka buri munsi. Banibukijwe ko hari ingingo zimwe z’itegeko zivuguruye aho amakosa amwe yahindutse ibyaha, bityo basabwa kubahiriza amategeko uko yakabaye.
Abitabiriye ubu bukangurambaga banahawe ubutumwa bwo gukomeza kurwanya no gukumira isambanywa ry’abana, buri wese agira uruhare mu kubarinda no gutanga amakuru ku gihe igihe hagaragaye ibikorwa bibashyira mu kaga. Hibanzwe kandi ku kamaro ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano mu gukomeza kubungabunga umutekano n’ituze by’abaturage.
Nyuma y’ubu bukangurambaga, abagize uruhare muri iki gikorwa basuye banagabira inka umuryango utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kuwufasha gukomeza kwiteza imbere no kuwugaragariza ubufatanye n’ihumure. Iki gikorwa cyagaragaje ko kubungabunga umutekano bijyana no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa by’ubumwe n’ubufatanye.