URUBYIRUKO RURASABWA KWITABIRA GAHUNDA YO KWIBUKA KU NSHURO YA 31 MU KARERE

Ubwo batangiraga gahunda yo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mayunzwe, aho basukuye urwibutso, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens na we yagaragaje ko ari ngombwa kwimakaza umuco wo kwigira, kandi ukaba umwihariko w’urubyiruko kuko ari bo bashobora kuwukurana.

Agira ati “Niba mukurikira hirya no hino Igihugu cyacu nta kibazo gifite, nta ntambara kirimo nta n’izongera kuba hano, muri Congo ho hari Intambara kubera kurwanira kwa bamwe uburenganzira ku Gihugu cyabo bavutswa n’abayobozi bacyo, babita Abanyarwanda, ariko biterwa n’amateka u Rwanda rwanyuzemo. Ibyo byatumye hari abaduhagarikira inkunga nyamara n’ubundi ntacyo yari yigeze itugezaho, usibye Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bibazo Igihugu cyagize”.

Yongeraho ati “Kubera iyo mpamvu turasabwa gukora cyane icyo ari cyo cyose abantu bakora bagashyiraho umwete, kugira ngo tuzibe icyuho cy’izo nkunga zidutesha agaciro”.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango ruvuga ko ubutumwa rugezwaho n’inzego z’ubuyobozi butuma ruhindura imyumvire, bityo ko bagiye gukora cyane koko bakaziba icyuho cyaturuka ku myitwarie ya ba gashakabuhake, bakomeje gushaka kwangiza isura y’u Rwanda.

Urubyiruko kandi rwiyemeje kuzakomeza gufasha Akarere ka Ruhango kwita ku bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bibanda ku bikorwa byo gusukura inzibutso za Jenoside n’ubundi bufasha buzakenerwa.

 

Back